Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuye mu mukwabu wo guhiga abakekwaho kwiba abagiye gusengera ahantu hatagatifu mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyavuye mu mukwabu wo guhiga abakekwaho kwiba abagiye gusengera ahantu hatagatifu mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukwabu wo gushakisha abantu bakekwaho kwiba abagiye gusengera i Kibeho ahazwi nk’Ukutaga Butagatifu mu Karere ka Nyaruguru, wasize hafashwe barindwi barimo batatu b’igitsinagore.

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Agateko mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho, nyuma yuko hakomeje kuvugwa ubujura bukorerwa abajya gusengera aha hasanzwe hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Aba bantu barimo abagabo bane n’ab’igitsinagore batatu, bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n’inzego z’Ibanze kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024.

Bimwe mu byo bakekwaho kwiba, birimo amasakoshi, ndetse na telefone by’ababa baje gusengera i Kibeho, hasanzwe hajya abaturutse mu bice binyuranye by’Isi yose kuhasura kubera amabonekerwa ya Bikiramariya yahabereye.

Aloys Habyarimana uyobora Umudugudu wa Agateko wafatiwemo aba bantu, yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko aba bantu batezaga umutekano mucye kubera ibi bikorwa byabo.

Yagize ati “Bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite.”

Yavuze kandi ko ku bagabo, bo hiyongeraho n’ibikorwa byo guhohotera abagore babo iyo babaga batashye basinze, bavuye muri ibi bikorwa.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko hasanzwe hakorwa ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano nyamara hazwi nko ku butaka Butagatifu.

Umwe mu baturage avuga ko nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, babonye agahenge. Ati “gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.”

Aphrodice Nkurunziza uyobora Umurenge wa Kibeho yagiriye inama abijanditse muri ibi bikorwa by’ubujura, kubireka kuko nta musaruro uva mu kuba abantu bashaka kurya ibitavuye mu mbaraga z’amaboko yabo.

Ati “bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.”

Iki gikorwa cyo gufata aba bantu kandi cyagizwemo uruhare n’abaturage bagiye batanga amakuru yafashije Polisi y’u Rwanda, inabashimira ubufatanye bukomeje kuba hagati yayo na rubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

Next Post

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yatanze umucyo ku makuru yavugwaga ko yasezeye igitangazamakuru akorera

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yatanze umucyo ku makuru yavugwaga ko yasezeye igitangazamakuru akorera

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yatanze umucyo ku makuru yavugwaga ko yasezeye igitangazamakuru akorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.