Umukwabu wo gushakisha abantu bakekwaho kwiba abagiye gusengera i Kibeho ahazwi nk’Ukutaga Butagatifu mu Karere ka Nyaruguru, wasize hafashwe barindwi barimo batatu b’igitsinagore.
Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Agateko mu Kagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho, nyuma yuko hakomeje kuvugwa ubujura bukorerwa abajya gusengera aha hasanzwe hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Aba bantu barimo abagabo bane n’ab’igitsinagore batatu, bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi ku bufatanye n’inzego z’Ibanze kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024.
Bimwe mu byo bakekwaho kwiba, birimo amasakoshi, ndetse na telefone by’ababa baje gusengera i Kibeho, hasanzwe hajya abaturutse mu bice binyuranye by’Isi yose kuhasura kubera amabonekerwa ya Bikiramariya yahabereye.
Aloys Habyarimana uyobora Umudugudu wa Agateko wafatiwemo aba bantu, yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko aba bantu batezaga umutekano mucye kubera ibi bikorwa byabo.
Yagize ati “Bakora ubujura, gukora urugomo, gutega abantu bakabakubita, bakabambura telefone n’ibindi baba bafite.”
Yavuze kandi ko ku bagabo, bo hiyongeraho n’ibikorwa byo guhohotera abagore babo iyo babaga batashye basinze, bavuye muri ibi bikorwa.
Abatuye muri aka gace, bavuga ko hasanzwe hakorwa ibikorwa bibahungabanyiriza umutekano nyamara hazwi nko ku butaka Butagatifu.
Umwe mu baturage avuga ko nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, babonye agahenge. Ati “gusa nyine baba bafite abandi bagira uko bavugana. Icyakora iyo babonye havuyemo umuntu bahita bagira ubwoba.”
Aphrodice Nkurunziza uyobora Umurenge wa Kibeho yagiriye inama abijanditse muri ibi bikorwa by’ubujura, kubireka kuko nta musaruro uva mu kuba abantu bashaka kurya ibitavuye mu mbaraga z’amaboko yabo.
Ati “bitabire umurimo, bakoreshe amaboko yabo, bareke gushaka kurya ibyo bataruhiye.”
Iki gikorwa cyo gufata aba bantu kandi cyagizwemo uruhare n’abaturage bagiye batanga amakuru yafashije Polisi y’u Rwanda, inabashimira ubufatanye bukomeje kuba hagati yayo na rubanda.
RADIOTV10