Umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai uregwa hamwe n’abarimo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi wa Gasabo, yahakanye ibyaha aregwa bifitanye isano n’inzu zubatswe nabi zanagarutsweho na Perezida Paul Kagame.
Ni mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, nyuma yuko rwari rwasubitswe ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi.
Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko aba bantu baregwa hamwe n’uyu munyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bubasabira gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Bushingira ku bimenyetso byerekana ko inzu zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge zishingirwaho mu byaha biregwa aba bantu.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko amasezerano yo kubaka ziriya nzu ziri mu mudugudu uzwi nka ‘Urukumbuzi Real Estate’, aho aya masezerano yari ayo kubaka inzu 300, akubaka 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Bwavuze kandi ko muri 2015 ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) cyagaragaje ko bimwe mu bikoresho byubakishwaga izi nzu bitari byujuje ubuziranenge, birimo ibyuma bya Fer à béton ndete n’imbaho.
Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gishinjwa Dubai, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu munyemari yijeje abantu yagurishije ziriya nzu ko zikomeye nyamara zisondetse ,ndetse zikaba zarahise zitangira kwangirika.
Dubai ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, we n’abamwunganira, babwiye Urukiko ko iki cyaha kitabayeho, kuko inzu yagurishije, yagiranaga amasezerano n’abaziguze kandi ko bazimaranye imyaka icumi bazirimo.
Bavuze ko kuba igikoni cy’imwe muri izi nzu zirimo mu ziciriritse zaguzwe miliyoni 17 Frw, kandi ngo zinamaze imyaka icumi, ari ibintu bisanzwe ku buryo bidahagije kuba byakwitwa ko zari zisondetse.
Yanagarutse ku muturage umwe ufite inzu muri ziriya wagaragaye mu mashusho atabaza ko inzu zishize zibagwira, avuga ko hari bamwe mu baziguze bagiye bimura inkuta zazo cyangwa bakongeraho izindi nyubako, ku buryo ubwabyo na byo byagira uruhare mu kuba zakwangirika.
Yavuze kandi ko kuba haraguye inzu imwe n’umukingo kandi bikaba mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi inakomeje kwangiza ibindi bikorwa ahandi, bidatunguranye kuba byagira ingaruka kuri ziriya yubatse.
Dubai n’abamwunganira kandi bavuze ko ibyo uyu mushoramari yasabwe gukosora n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, yabikosoye, kandi ko atigeze asabwa guhagarika kubaka ngo abirengeho.
Uyu mushoramari kandi yahakanye ibyari byatangajwe n’ubushinjacyaha ko atakoranye n’inzobere mu myubakire ubwo yubakaga ziriya nzu, akabihaka, avuga ko yakoranye na bo ndetse ko hari amasezerano bagiranye yanashyize muri systeme inyuzwaho ibimenyetso n’ibindi byifashishwa mu iburanisha.
Dubai n’abamwunganira bavuze kandi ko izi nzu zaguzwe n’abiganjemo abakozi ba Leta barimo abakora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, kandi ko abenshi baziguze ku nguzanyo ya za Banki, ku buryo mbere yo kuzigura, habanzaga koherezwa inzobere mu kumenya agaciro k’inzu n’ubuziranenge bwazo, kugira ngo Banki ibone kubaha inguzanyo.
Bakavuga ko iyo izi nzu ziza kuba zitujuje ubuziranenge, byari gutuma izo nzobere zitanga raporo yashoboraga gutuma Banki zidaha inguzanyo aba baziguze babanje gufata umwenda.
RADIOTV10
Irebye igiciro zaguzwe mbona akwiye gushimirwa ko yubatse inzu ku giciro cyoroheye buri wese w’amikoro make. Abaguze nabo babizi bahitamo dubai na Caisse sociale zari zihari. Murakoze