Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’ibanze wamenya ku bwato bw’agatangaza bwakorewe muri Kenya buzazamura akarere karimo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
12/10/2023
in AMAHANGA
0
Iby’ibanze wamenya ku bwato bw’agatangaza bwakorewe muri Kenya buzazamura akarere karimo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwato bwakorewe muri Kenya bwiswe MV Uhuru II, bwitezweho kuzoroshya ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Bihugu by’ibituranyi bwo muri Afurika y’Iburasirazuba, bwatashywe ku mugaragaro. Dore iby’ingenzi wamenya kuri ubu bwato.

Ubu bwato bwatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, Wiliam Ruto muri iki cyumweru ku wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Kisumu.

Urugendo rw’ubu bwato rwa mbere mu Kiyaga cya Victoria, ruzaba vuba aha nyuma y’uko habayeho umuhango wo kubufungura ku mugarararo, aho bwari butegerezanyijwe amatsiko n’abakora mu bwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubu bwato bwahawe izina rya MV Uhuru II, bwakorewe muri Kenya kuva ku itangiriro kugeza bwuzuye, bukaba bwaruzuye butwaye Miliyari 2.4 z’Amashilingi ya Kenya [arenga Milyari 19 Frw].

Kuba ubu bwato bwarakorewe muri Kenya 100%, byatumye habaho kuzigama Miliyari 1,4 z’amashilingi ya Kenya, yari gukoreshwa mu rugendo rwo kubuzana iyo bugurwa hanze.

MV Uhuru II ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 1 800, bwakozwe na Kompanyi ya Kenya Ship Yard, ku bufatanye bw’ibigo n’inzego zitandukanye muri Kenya, zirimo igisirikare cya Kenya, cyakoranye ndetse n’uruganda rw’Abaholandi rwitwa Damen Shipyards.

Ubu bwato buje busanga ubundi burumuna bwabo bwa MV Uhuru I, bwo bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 1 260, na bwo bwakorewe muri Kenya mu 1966 na kompanyi y’Abanya-Scotland.

Tariki 02 Kanama (08) 2022, uwari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasuye icyambu cya Kisumu cyariho gikorerwaho ubu bwato bwa MV Uhuru II kureba uko imirimo iri kugenda, ndetse anashima uko byari bihagaze.

Ubu bwato bwa Metero 100 z’uburebure, bunafite ubushobozi bwo kwikorera litiro miliyoni ebyiri z’ibikomoka kuri peteroli, bunafite ubushobozi bwo kwikorera kontineri 22.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyo gukora ubwato muri Kenya, Brigadier Paul Otieno Owuor, yavuze ko ubu bwato bushobora kugera mu Bihugu by’ibituranyi bya Kenya, nka Uganda na Tanzania mu masaha 10.

Ubu bushobozi burenze ubw’ubwato bwa MV Uhuru I, kuko bwo butwara litiro miliyoni 1,1 z’ibikomoka kuri Peteroli, ndetse bukaba bwakoreshaga amasaha 17 kugira ngo bugere muri Uganda.

Ni amahirwe yumvikana ko azanoroshya kugeza ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, kuko ibisanzwe biza muri iki Gihugu, byabaga biturutse n’ubundi mu Bihugu nka Tanzania na Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 13 =

Previous Post

Kirehe: Abubakaga inzu ifungirwamo abakekwaho ibyaha bahishuye ibyabayeho byabatunguye

Next Post

Israel yatangaje amakuru akwiye kumenywa n’Abanyarwanda ku ntambara yahagurukije Isi

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel yatangaje amakuru akwiye kumenywa n’Abanyarwanda ku ntambara yahagurukije Isi

Israel yatangaje amakuru akwiye kumenywa n’Abanyarwanda ku ntambara yahagurukije Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.