Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyibukirwa kuri Mutagatifu Filippo Smaldone washinze ishuri ry’abana batumva umaze imyaka 100 atabarutse

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyibukirwa kuri Mutagatifu Filippo Smaldone washinze ishuri ry’abana batumva umaze imyaka 100 atabarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Hagiye kwizihizwa yubile y’imyaka ijana ishize hatabarutse Mutagatifu Filippo Smaldone washinze Umuryango w’Ababikira b’Abasezeriyene b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikiramariya, ndetse n’ishuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo ry’abana batumva ntibanavuge. Abize muri iri shuri, bavuga imyato iri shuri ryashinzwe na nyakwigendera.

Mu muhango uteguza kwizihiza iyi yubile y’imyaka 100 Mutagatifu Filippo Smaldone yitabye Imana, Nkurunziza Olivier wize muri iri shuri, yavuze ko byamugiriye umumaro kandi bimwereka ko na we ari umuntu nk’abandi.

Yavuze ko ataraza kwiga muri iri shuri yumvaga ko ari we utumva wenyine kandi akumva ko atari umuntu nk’abandi, agahora yibaza impamvu abumva babajyana kwiga ariko we bakamuheza mu rugo bigatuma ahorana agahinda mu mutima

Olivier ubwo yavugaga kuri Mutagatifu Filippo Smaldone, yagize “Kuba yarabashije gushinga iri shuri ni intsinzi kuri twe abatumva n’abatavuga. Mu busanzwe gufasha utumva biragoye ariko kuba yarashoboye kubigeraho tuzahora tubizirikana duharanira natwe kuzaba intwari.”

Muri uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 uteguza kwizihiza yubile y’imyaka 100 Mutagatifu Filippo Smaldone yitabye imana, bamwe mu babyeyi bafite abana batumva ntibavuge biga muri iri shuri, bashimye ubutwari bwe kuko mu gihe cye yatekereje kubana batumva ntibanavuge.

Munyankindi yagize ati “Turishimye ko twagiriwe amahirwe abana bacu bakabasha kubona amahirwe yo kwiga, umwana wanjye akimara guhura n’ikibazo cyo kutumva no kutavuga nibazaga aho nzakura ishuri, kuko njyewe narize nkibaza uko umwana wanjye azabaho atarize bikampangayitsa.

Naje kumenya ko iri shuri rihari umwana mujyana i Nyamata ahiga ikiburamwaka akirangije aza hano, rero byangiriye umumaro, ubu umwana avuga nubwo akoresha amarenga ariko biramufasha.”

Munyankindi akomeza agaragaza ko hari ibikibangamiye uburezi bw’abana batumva ntibanavuge birimo kuba batarabasha kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge usanga akenshi  amasomo asanzwe batayatsinda neza ugasanga bifuza kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro ariko hano tugira ubudozi  gusa  ibindi ntiturabasha kubibona. Ni muri urwo rwego rero amashuri nk’ayongayo yiyongereye byabafasha.”

Soeur Akayezu Therese wo mu muryango w’Ababikira b’Abasezeriyene b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikiramariya, uyobora iri shuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo, yahamagariye ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga kutabakingirana mu nzu ahubwo bakwiye kubazana bakiga kuko nabo ari abana nk’abandi

Yagize ati “Umwana utumva utanavuga ni umwana nk’abandi. Turasaba abayeyi bagikingirana abana kubazana tukabafasha bakiga bityo na bo bazagire ejo hazaza heza.”

 

Incamake ku buzima bwa Mutagatifu Filippo Simaldone

Mutagatifu Filippo Smaldone yavukiye mu Gihugu cy’u Butariyani  ku wa 27/7/1848, ahitwa Napori mu muryango w’abakene ariko b’abakirisito, akaba yarakundaga kwita ku mbabare, abarwayi n’abakene.

Ubwo yarimo yigisha Gatigisimu, umunsi umwe yaje kumva umwana arira hanze, arasohoka ahageze asanga ari kumwe na nyina ariko nyina atazi uko yahoza uwo mwana kuko atumvaga ntanavuge.

Icyo gihe ni bwo Filippo yahuriye n’umwana utumva ntanavuge agira umutwaro wo kuzafasha abana batumva ntibanavuge.

Ni muri urwo rwego yashinze iri shuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo, aho ubu rifite abana bafite ubumuga bwo kutumva bagera kuri 207 n’abandi barenga 200 bumva bakanavuga bose barigana.

Abana batumva ntibanavuge ni kimwe n’abandi
N’imikino isanzwe barayikina kandi bakayishobora
Soeur Therese yahamagariye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubaha uburenganzira nk’ubw’abandi

Byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − thirteen =

Previous Post

Tuganire: Umukobwa kuba yagura agakingirizo cyangwa yakitwaza kuki bifatwa nka sakirirego?

Next Post

Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF

Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.