Ibyibukirwa kuri Mutagatifu Filippo Smaldone washinze ishuri ry’abana batumva umaze imyaka 100 atabarutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hagiye kwizihizwa yubile y’imyaka ijana ishize hatabarutse Mutagatifu Filippo Smaldone washinze Umuryango w’Ababikira b’Abasezeriyene b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikiramariya, ndetse n’ishuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo ry’abana batumva ntibanavuge. Abize muri iri shuri, bavuga imyato iri shuri ryashinzwe na nyakwigendera.

Mu muhango uteguza kwizihiza iyi yubile y’imyaka 100 Mutagatifu Filippo Smaldone yitabye Imana, Nkurunziza Olivier wize muri iri shuri, yavuze ko byamugiriye umumaro kandi bimwereka ko na we ari umuntu nk’abandi.

Izindi Nkuru

Yavuze ko ataraza kwiga muri iri shuri yumvaga ko ari we utumva wenyine kandi akumva ko atari umuntu nk’abandi, agahora yibaza impamvu abumva babajyana kwiga ariko we bakamuheza mu rugo bigatuma ahorana agahinda mu mutima

Olivier ubwo yavugaga kuri Mutagatifu Filippo Smaldone, yagize “Kuba yarabashije gushinga iri shuri ni intsinzi kuri twe abatumva n’abatavuga. Mu busanzwe gufasha utumva biragoye ariko kuba yarashoboye kubigeraho tuzahora tubizirikana duharanira natwe kuzaba intwari.”

Muri uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 uteguza kwizihiza yubile y’imyaka 100 Mutagatifu Filippo Smaldone yitabye imana, bamwe mu babyeyi bafite abana batumva ntibavuge biga muri iri shuri, bashimye ubutwari bwe kuko mu gihe cye yatekereje kubana batumva ntibanavuge.

Munyankindi yagize ati “Turishimye ko twagiriwe amahirwe abana bacu bakabasha kubona amahirwe yo kwiga, umwana wanjye akimara guhura n’ikibazo cyo kutumva no kutavuga nibazaga aho nzakura ishuri, kuko njyewe narize nkibaza uko umwana wanjye azabaho atarize bikampangayitsa.

Naje kumenya ko iri shuri rihari umwana mujyana i Nyamata ahiga ikiburamwaka akirangije aza hano, rero byangiriye umumaro, ubu umwana avuga nubwo akoresha amarenga ariko biramufasha.”

Munyankindi akomeza agaragaza ko hari ibikibangamiye uburezi bw’abana batumva ntibanavuge birimo kuba batarabasha kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge usanga akenshi  amasomo asanzwe batayatsinda neza ugasanga bifuza kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro ariko hano tugira ubudozi  gusa  ibindi ntiturabasha kubibona. Ni muri urwo rwego rero amashuri nk’ayongayo yiyongereye byabafasha.”

Soeur Akayezu Therese wo mu muryango w’Ababikira b’Abasezeriyene b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikiramariya, uyobora iri shuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo, yahamagariye ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga kutabakingirana mu nzu ahubwo bakwiye kubazana bakiga kuko nabo ari abana nk’abandi

Yagize ati “Umwana utumva utanavuga ni umwana nk’abandi. Turasaba abayeyi bagikingirana abana kubazana tukabafasha bakiga bityo na bo bazagire ejo hazaza heza.”

 

Incamake ku buzima bwa Mutagatifu Filippo Simaldone

Mutagatifu Filippo Smaldone yavukiye mu Gihugu cy’u Butariyani  ku wa 27/7/1848, ahitwa Napori mu muryango w’abakene ariko b’abakirisito, akaba yarakundaga kwita ku mbabare, abarwayi n’abakene.

Ubwo yarimo yigisha Gatigisimu, umunsi umwe yaje kumva umwana arira hanze, arasohoka ahageze asanga ari kumwe na nyina ariko nyina atazi uko yahoza uwo mwana kuko atumvaga ntanavuge.

Icyo gihe ni bwo Filippo yahuriye n’umwana utumva ntanavuge agira umutwaro wo kuzafasha abana batumva ntibanavuge.

Ni muri urwo rwego yashinze iri shuri rya GS Institut Filippo Smaldone rya Nyamirambo, aho ubu rifite abana bafite ubumuga bwo kutumva bagera kuri 207 n’abandi barenga 200 bumva bakanavuga bose barigana.

Abana batumva ntibanavuge ni kimwe n’abandi
N’imikino isanzwe barayikina kandi bakayishobora
Soeur Therese yahamagariye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubaha uburenganzira nk’ubw’abandi

Byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru