Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza imitungo ya bamwe, barasaba Leta kubimura no kubashakira ibibatunga kuko biriya biza byabasize amaramasa.
Mu cyumweru gishize mu Murenge wa Murama by’umwihariko mu Kagari ka Rugese, ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byahitanye ubuzima bw’abantu batandatu, byica amatungungo, bisenya zimwe mu nzu, binagiza imirima y’abaturage.
Uwimana Vestine uvuga ko ibi biza byamusize iheruheru, avuga ko nyuma yabyo, ubuzima bumugoye, ku buryo we na bagenzi be bakeneye ubufasha.
Ati “Uko undeba uku ni ko meze. Nta n’igishyimbo cyo guteka nabonyemo, imyenda yose yaragiye nta n’ikintu na kimwe nasanzemo.”
Benshi muri aba baturage bagizweho n’ingaruka n’ibi biza basaba ko Leta yabimura ikabatuza ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bahora bikanga ko bizakomeza kubahitana.
Bikorimana Moise ati “Tugize amahirwe wenda Leta ikadufasha, n’iyo yaduha ibibanza ahandi hantu ibona hatazaba ibiza nk’ibi tukabona aho kuba.”
Mugiraneza Emmanuel na we ati “Ibi ni nk’ubwa Gatatu bibaye, twumva Leta ishobora kudutekerezaho neza ikatwimura aha hantu, ibi bibaye n’ibigaruka ndibaza bitazadusiga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ubuyobozi bukomeje kuba hafi aba baturage ndetse ko bimwe mu byo basaba, biri no muri gahunda ya Leta.
Ati “Hari ibyo tugomba gufatanya na MINEMA kugira ngo abaturage babashe kubona iby’ibanze. Ku baturage bagizweho n’ingaruka z’ibiza, hari ugusuniramo tukavuga tuti abari ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga barimurwa, barimurirwa hehe? ibyo ni ibifata akanya, ntabwo ari ikintu gihita kibonerwa igisubizo uwo mwanya.”
Uretse abaturage batandatu bahitanywe n’ibi biza, byanasenye inzu 45, byica amatungo arimo inka ebyiri n’ihene esheshatu ndetse imirima iri kuri Hegitari 163 irangirika.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10