Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko ubutumwa bwakiriwe na Perezida Paul Kagame bwoherejwe n’Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na DRC, bugamije gusubukura ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi, kandi ko ibiganiro byabaye hagati ya Perezida n’intumwa yabuzanye, byagenze neza.

Ubu butumwa bwakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga intumwa yihariye ya Perezida wa Angola, João Laurenço wahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa bwazanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, wakiriwe na Perezida Kagame, aherekejwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Mu kiganiro Nduhungirehe yagiranye na TV 5 Monde nyuma y’iki gikorwa, yabajijwe n’umunyamakuru icyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’iyi ntumwa yihariye ya mugenzi we wa Angola, avuga ko yari imuzaniye ubutumwa.

Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yari azanye ubutumwa bw’umuhuza, mu rwego ndetse n’ubushake bwo kugira ngo husubukurwe ibiganiro, kandi ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro. Ariko nyine birumvikana nta byinshi nabivugaho.”

Umunyamakuru kandi yamubajije niba abantu bakwizera ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC bigiye gukomeza, amusubiza amubwira ko u Rwanda rwamye rubifitiye ubushake kandi ko ntaho burajya.

Ati “Twe igihe cyose twahoze twifuza tuniteguye ibiganiro, kandi twakomeje gushyigikira ibiganiro by’i Luanda, kandi nubwo inama yasubitswe ariko tuzakomeza gukorana n’abo ari bo bose babyifuza kugira ngo tugerageze ko ibiganiro byakomeza.”

Kimwe mu byatumye inama yari guhuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi isubikwa, ni ukuba Congo yari imaze gutangaza ko itazaganira na M23 nyamara yari yabanje kubyemera.

Minisitiri Nduhungirehe, muri iki kiganiro na TV 5 Monde yongeye kubisubiramo ko uko byagenda kose Congo igomba kuganira na M23 kugira ngo hashakwe umuti wa burundu w’ibibazo byatumye havuka uyu mutwe.

Yongeye gushimangira ko ntakindi gituma u Rwanda rukomeza gusaba ko habaho ibi biganiro, ari uko ibibazo bya M23 binagira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, kuko DRC ibyitwaza igakorana n’abashaka kuwuhungabanya barimo FDLR, ndetse bikanagira ingaruka ku mutekano w’akarere, dore ko ubu ubutegetsi bwa Congo bukomeje kongera abacancuro b’Abanyaburayi, mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Tete António yagiye muri Village Urugwiro ari kumwe na mugenzi we Olivier Nduhungirehe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Next Post

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Related Posts

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

by radiotv10
20/01/2026
0

Bamwe mu Basenateri muri Sena y'u Rwanda, bagararije Guverinoma y'u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by'amatungo, kuko...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.