Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yatangaje ko ubutumwa bwakiriwe na Perezida Paul Kagame bwoherejwe n’Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na DRC, bugamije gusubukura ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi, kandi ko ibiganiro byabaye hagati ya Perezida n’intumwa yabuzanye, byagenze neza.

Ubu butumwa bwakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 ubwo yakiraga intumwa yihariye ya Perezida wa Angola, João Laurenço wahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa bwazanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, wakiriwe na Perezida Kagame, aherekejwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Mu kiganiro Nduhungirehe yagiranye na TV 5 Monde nyuma y’iki gikorwa, yabajijwe n’umunyamakuru icyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’iyi ntumwa yihariye ya mugenzi we wa Angola, avuga ko yari imuzaniye ubutumwa.

Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yari azanye ubutumwa bw’umuhuza, mu rwego ndetse n’ubushake bwo kugira ngo husubukurwe ibiganiro, kandi ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro. Ariko nyine birumvikana nta byinshi nabivugaho.”

Umunyamakuru kandi yamubajije niba abantu bakwizera ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC bigiye gukomeza, amusubiza amubwira ko u Rwanda rwamye rubifitiye ubushake kandi ko ntaho burajya.

Ati “Twe igihe cyose twahoze twifuza tuniteguye ibiganiro, kandi twakomeje gushyigikira ibiganiro by’i Luanda, kandi nubwo inama yasubitswe ariko tuzakomeza gukorana n’abo ari bo bose babyifuza kugira ngo tugerageze ko ibiganiro byakomeza.”

Kimwe mu byatumye inama yari guhuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi isubikwa, ni ukuba Congo yari imaze gutangaza ko itazaganira na M23 nyamara yari yabanje kubyemera.

Minisitiri Nduhungirehe, muri iki kiganiro na TV 5 Monde yongeye kubisubiramo ko uko byagenda kose Congo igomba kuganira na M23 kugira ngo hashakwe umuti wa burundu w’ibibazo byatumye havuka uyu mutwe.

Yongeye gushimangira ko ntakindi gituma u Rwanda rukomeza gusaba ko habaho ibi biganiro, ari uko ibibazo bya M23 binagira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, kuko DRC ibyitwaza igakorana n’abashaka kuwuhungabanya barimo FDLR, ndetse bikanagira ingaruka ku mutekano w’akarere, dore ko ubu ubutegetsi bwa Congo bukomeje kongera abacancuro b’Abanyaburayi, mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Tete António yagiye muri Village Urugwiro ari kumwe na mugenzi we Olivier Nduhungirehe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

Next Post

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Related Posts

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

by radiotv10
13/11/2025
0

In Conakry, Guinea, President Paul Kagame chaired the 12th Smart Africa Board Meeting, bringing together African leaders and key partners...

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

IZIHERUKA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua
IMIBEREHO MYIZA

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

by radiotv10
13/11/2025
0

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingo 200.000 mu Rwanda zigiye kubona amashyiga agezweho mu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.