Itsinda Mpuzamahanga rihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ryashyize hanze itangazo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, rivuga ko ritewe impungenge n’ibiri kubera muri kariya gace, rinasaba ubutegetsi bwa Congo guhagarika ibikorwa byibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Iri tsinda rigizwe na Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za America, u Budage, u Bubiligi, Danemark, iz’Ibihugu bya Pays-Bas, u Bwongereza, Suède ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uhagarairwe na Suède.
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze n’iri tsinda ICG (International Contact Group for the Great Lakes), rivuga ko “ritewe impungenge cyane n’ibiriho biba muri iki gihe mu burasirazuba bwa DRC, byo kurenga ku gahenge kemejwe n’amasezerano y’i Washington yasinywe tariki 04 Ukuboza 2025 ndetse n’ingamba zafatiwe i Doha ku ya 19 Nyakanga 2025 mu rwego rwo guhagarika imirwano mu buryo bwa burundu.”
Iri tsinda rigaragaza ko muri uku kurenga kuri ibi byose, mu mirwano hari gukoreshwa indege zitagira abapilote (Drones) mu bitero bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage b’abasivile.
Riti “Impande zose bireba zigomba kubahiriza ibyo zemeye mu buryo bwihutirwa kandi nta mananiza zigahagarika imirwano, kandi zigasubukura ibiganiro.”
Iri tsinda rivuga ko ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, bidashobora gukemurwa n’imbaraga za gisirikare, ryaboneyeho gushimira Umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, Faure Gnassingbé ndetse n’irindi tsinda ry’abamufasha, kimwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America n’ubwa Qatar.
Riti “Turashimira imbaragaza zakoreshejwe na Qatar, CIRGL na MONUSCO mu gushyira mu bikorwa urwego rushinzwe kugenzura no gukirikirana iyubahirizwa ry’agahenge. Tuributsa ko hakenewe ko habaho umwuga worohereza ibiganiro bihuza Abanyekongo ntawe usigaye, n’abafatanyabikorwa bose b’ingenzi muri Congo, nk’ikintu gikomeye mu kugera ku mahoro arambye muri DRC, kandi tunashimira inzira z’ubujyanama zatangijwe na Repubulika ya Angola.”
ICG kandi yaboneyeho gusaba impande zose zirebwa na biriya bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC kubahiriza ihame ry’uburenganzira mpuzamahanga ku bikorwa by’ubutabazi, ndetse no gutuma habaho uburyo bugera ku babukeneye mu buryo bworoshye.
Iri tsinda kandi ryanashimiye intambwe yatewe na za Guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu buryo bwo korohereza ubutabazi, yagaragaye nyuma yuko hakozwe urugendo rwa Komiseri Lahbib harimo gufungura umupaka uguza DRC n’u Burundi, ndetse no kuba harakoreshejwe ikibuga cy’Indege cya Goma mu ruzinduko ruheruka rwa van de Perre, Umuyobozi Mukuru w’Agategenyo wa MONUSCO akaba n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, rikavuga ko byagombye kuba inzira yo gutuma kiriya Kibuga cy’Indege gifungurwa mu buryo burambye, kigakoreshwa n’indege mu bikorwa by’ubutabazi.
ICG yaboneyeho gusaba impande zose guhagarika imvugo zibiba urwando, ivangura ndetse n’ibindi bikorwa bihonyora ikiremwamuntu, byumwihariko ibikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, kimwe n’ibindi bikorwa byose bishobora gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abaturage b’abasivile.
RADIOTV10










