Igisirikare kiri ku butegetsi muri Gabon, cyatangaje ko hemejwe Itegeko Nshinga rishya, nyuma yuko ryatowe ku bwinshi mu matora ya kamarampaka, nk’uko bigaragazwa n’imibanire y’agateganyo y’ibyavuye mu matora.
Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Gabon, yatangaje ko 91,8% by’abatoye, batoye ‘Yego’ ku Itegeko Nshinga rishya, mu gihe amatora yitabiriwe ku kigero cya 53,5%.
Perezida w’inzibacyuho muri Gabo, Brice Oligui Nguema, yasezeranyije ko iri Tegeko Nshinga rizaba inzira yerekeza ku butegetsi bushingiye kuri Demokarasi, ndetse rikazatangira gukurikizwa kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2025.
Iri Tegeko Nshinga rishya ryatowe, rigena ko Umukuru w’Igihugu azaba yemerewe kwiyamamariza manda ebyiri gusa, buri imwe ikazaba igizwe n’imyaka irindwi.
Iri Tegeko Nshinga rikuraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe, rikuraho kandi guhererekanya ubutegetsi hagati y’imiryango, ndetse ryemeza Igifaransa nk’ururimi rw’akazi muri Gabon.
Iri Tegeko kandi rinateganya ko abakandida ku mwanya wa Perezida bagomba kuba bafite Ubwenegihugu bwa Gabon gusa, bafite nibura umubyeyi umwe wavukiye muri Gabon, kandi bafite umufasha w’Umunya-Gabon.
Icyakora iri tegeko ntiribuza Nguema kwiyamamariza umwanya wa Perezida, bikaba byateye impungenge bamwe mu bakurikirana politiki y’iki Gihugu, bibaza ahazaza h’ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Amajwi ntakuka yavuye mu matora yo guhindura Itegeko Nshinga azatangazwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu minsi iri imbere.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10