Mu biganiro byahuje Guverinoma y’Igihugu cya Thailand n’iy’icya Cambodia biherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, zemeranyijwe ko ibi Bihugu bihagarika imirwano ibishyamiranyije.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, aho kandi impande zombi zemeranyijwe ko hazanaba ibindi by’imbonankubone hagati y’Abaminisitiri b’Intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ab’Ingabo ku mpande zombi.
Ba Minisitiri b’Ingabo ndetse n’ab’Ububanyi n’Amahanga, ba Thailand na Cambodia ndetse n’aba Malaysia nk’Igihugu cyabaye umuhuza muri ibi biganiro, basabye kandi ko hagaragazwa “Urwego ruhamye” rushinzwe “gushyira mu bikorwa, kugenzura no gutanga amakuru kuri aka gahenge” kemeranyijweho.
Imirwano ya Thailand na Cambodia, yari yadutse mu cyumweru gishize, nyuma y’igihe hari ubushyamirane hagati y’ibi Bihugu byombi bushingiye ku makimbirane aterwa n’uduce two ku mipaka y’Ibihugu byombi yaciwe nabi.
Mu by’ingenzi byemeranyijweho muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, impande zombi zemeje “guhagarika imirwano nta yandi mananiza” uhereye ku isaaha ya saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Malaysia.
Nanone kandi hemejwe ko Abagaba Bakuru b’Ingabo b’Ibihugu byombi (Thailand na Cambodia) bagomba kugirana ibiganiro kuri uyu wa Kabiri.
Ibyo biganiro bizaba bikurikiye ibizahuza abahagarariye inyungu za gisirikare muri buri Gihugu.
Ibi biganiro byabaye nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump asabye ibi Bihugu by’Ibituranyi byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Asia kwemeranya guhagarika imirwano, mbere yuko habaho ibiganiro bigamije ubucuruzi by’i Washington.
RADIOTV10