Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiranye ibiganiro, byagaragarijwemo ubushake bwo gukemura ibibazo bihari, zongera gushimangira ko inzira zizakemura ibibazo ari iza politiki, aho kuba iz’intambara.
Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Nyakanga 2024, muri Zanzibar nk’uko tubikesha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Gracia Yamba Kazadi.
Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ukwiyemeza kuzima n’ibiganiro byimbitse byabaye muri iki gitondo muri Zanzibar hagati ya Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga Wungirije wa DRC, Gracia Yamba na ba Minisitiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.”
Muri ibi biganiro, Ambasaderi Nduhungirehe yari kumwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane mu karere, General (Rtd) James Kabarebe.
Nduhungirehe yakomeje avuga ko muri ibi biganiro, u Rwanda na Congo “babifashijwemo na Tanzania na Sudani y’Epfo, nk’abitabiriye Umwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri muri EAC, kandi hari Abaminisitiri baturutse muri Uganda no muri Kenya, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa bya Politiki.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agira ati “Inama yabereye mu mwuka mwiza kandi utanga icyizere mu kuganisha ku muti, kandi Abaminisitiri w’Ibihugu byombi by’ibituranyi bagaragaje ubushake bwiza, banashimangira ko hakenewe inzira za politiki mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.”
Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda, yavuze ko kandi muri iyi nama, hemerejwemo ko hongera gushyirwa imbaraga mu kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.
Ibi byemezo byakunze gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse n’amahanga, birimo ibisaba ko imirwano imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa DRC, ihagarara, gusaba Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ku isonga FDLR.
Harimo kandi gusaba ko hashakwa uburyo iyi mitwe yo mu mahanga iri muri Congo itaha mu Bihugu byayo, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Bihugu by’ibituranyi nko mu Rwanda, gutaha mu Gihugu cyabo.
Iyi nama yahuje inzego zishinzwe Dipolomasi z’ibi Bihugu bimaze igihe bidacana uwaka, ibaye nyuma y’iminsi ibiri, Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaje ko impande zihanganye mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC, zemeye agahenge k’ibyumweru bibiri, ndetse kakaba karashyigikiwe n’ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC).
RADIOTV10