Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiranye ibiganiro, byagaragarijwemo ubushake bwo gukemura ibibazo bihari, zongera gushimangira ko inzira zizakemura ibibazo ari iza politiki, aho kuba iz’intambara.

Ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki Indwi Nyakanga 2024, muri Zanzibar nk’uko tubikesha Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko itsinda ry’intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Gracia Yamba Kazadi.

Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ukwiyemeza kuzima n’ibiganiro byimbitse byabaye muri iki gitondo muri Zanzibar hagati ya Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga Wungirije wa DRC, Gracia Yamba na ba Minisitiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.”

Muri ibi biganiro, Ambasaderi Nduhungirehe yari kumwe n’abayobozi baturutse mu Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane mu karere, General (Rtd) James Kabarebe.

Nduhungirehe yakomeje avuga ko muri ibi biganiro, u Rwanda na Congo “babifashijwemo na Tanzania na Sudani y’Epfo, nk’abitabiriye Umwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri muri EAC, kandi hari Abaminisitiri baturutse muri Uganda no muri Kenya, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa bya Politiki.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agira ati “Inama yabereye mu mwuka mwiza kandi utanga icyizere mu kuganisha ku muti, kandi Abaminisitiri w’Ibihugu byombi by’ibituranyi bagaragaje ubushake bwiza, banashimangira ko hakenewe inzira za politiki mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.”

Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda, yavuze ko kandi muri iyi nama, hemerejwemo ko hongera gushyirwa imbaraga mu kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.

Ibi byemezo byakunze gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse n’amahanga, birimo ibisaba ko imirwano imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa DRC, ihagarara, gusaba Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ku isonga FDLR.

Harimo kandi gusaba ko hashakwa uburyo iyi mitwe yo mu mahanga iri muri Congo itaha mu Bihugu byayo, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Bihugu by’ibituranyi nko mu Rwanda, gutaha mu Gihugu cyabo.

Iyi nama yahuje inzego zishinzwe Dipolomasi z’ibi Bihugu bimaze igihe bidacana uwaka, ibaye nyuma y’iminsi ibiri, Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaje ko impande zihanganye mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC, zemeye agahenge k’ibyumweru bibiri, ndetse kakaba karashyigikiwe n’ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC).

Intumwa z’u Rwanda n’iza DRC zongeye guhurira mu biganiro
Iz’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Yari kumwe na General (Rtd) James Kabarebe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seventeen =

Previous Post

Menya amahirwe atazwi na benshi ya ‘Camera’ zo muhanda ziha abashoferi

Next Post

M23&FARDC: Bidateye kabiri nyuma y’uko hatangiye agahenge hatangajwe amakuru mashya

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura

M23&FARDC: Bidateye kabiri nyuma y’uko hatangiye agahenge hatangajwe amakuru mashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.