Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka bigo by’amashuri birenga 300, rikaba ryarafashije abantu barenga ibihumbi 980 kumenya gusoma no kwandika.
Iri Torera ryatangiye mu mwaka wa 1940 rizakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 tariki ya 20 Ukuboza 2025, ahateganyijwe amasengesho yo gushima Imana yabanye na ryo muri iyo myaka 85 ishize, banayereke igihe kiri imbere bayisaba kubafasha mu cyerekezo cya 2050.
Umushumba mukuru w’itorero ADEPR, Isaie Ndayizeye, yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gushima Imana yabanye na bo guhera ku muntu umwe wabatijwe mu mwaka wa 1943 mu murenge umwe, none ubu bakaba barageze mu mirenge yose mu gihugu cyose, bafite abarenga miliyoni eshatu bakiriye ubutumwa, ari byo gushima Imana.
Yagize ati “Iki cyumweru, ku tariki ya 20 z’uku kwezi, ni igihe itorero ryafashe ngo dushimire Imana yabanye natwe mu myaka 85 itambutse, kandi dukomeze no kuyereka aho tugana mu gihe kiri imbere kugira ngo izabane natwe. Utekereje mu 1940, guhera mu murenge umwe, uyu munsi tukaba tumaze kugeza ubutumwa mu gihugu hose, guhera ku muntu umwe wakiriye Kristo akabatizwa mu 1943, uyu munsi tukaba tumaze kugera ku bakristo barenga miliyoni eshatu bamaze kwakira ubutumwa, n’umwanya wo gushimira Imana.”
Yakomeje avuga ko bitarenze abakiriye ubutumwa gusa, ahubwo ari n’urugendo rw’ibikorwa byo kuzana impinduka zuzuye. Yanavuze ko muri iyi myaka 85, abantu barenga 980,000 itorero ryabo ryabigishije gusoma, kwandika no kubara.
Ati “Birenze abakiriye ubutumwa, bikaba n’urugendo rw’ibikorwa byo kuzana impinduka zuzuye haba mu burezi, haba mu buzima, mu ishoramari, mu bikorwa byo gufasha abantu kwiteza imbere, kwigisha abantu bakuze kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo babone uko bakora ibikorwa bibateza imbere, kuko muri iyi myaka 85 abantu barenga 980,000 bamaze kwigishwa n’itorero, abenshi muri bo bagiye mu myuga ibafasha gutera imbere.”
Yanavuze ku musanzu iri torero ritanga kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubaka ubumwe mu rugendo rwo gukira ibikomere, anaganira ku cyerekezo itorero rifite cya 2050, aho bashaka kugira abakristo babayeho mu buryo bwuzuye, imiryango ibanye neza, ituye ahantu heza, no kubaka ibikorwa by’iterambere bifasha itorero gukomeza kuba igisubizo no gutanga umusanzu ukwiye aho ribarizwa.
Isaie Ndayizeye, umushumba mukuru wa ADEPR, yavuze ku musanzu itorero ritanga muri sosiyete nyarwanda mu buzima, aho bafite ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza, mu buhinzi no mu burezi, aho bafite ibigo 316.
Ati “Mu burezi dufite ibigo 316 birimo amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye; hari ibitaro, hari ibigo nderabuzima bitatu, ariko hakaba n’ibikorwa byo gufasha abaturage kubashishikariza kugira ubwisungane mu kwivuza. Abadafite ubwo bushobozi itorero rikabafasha. Twanashyizeho ikigo cy’ubwishingizi mu kwivuza, UBF, na cyo ni ikindi gisubizo gihari.”
Yakomeje avuga ku ishoramari ririmo Dove Hotel, banashora no mu buhinzi. Ati “Mu ishoramari hari Dove Hotel n’ibindi bigo biyishamikiyeho. Dushimira ko ari umwe mu musanzu itorero ritanga ku rugendo rw’iterambere ry’igihugu cyacu. Mu buhinzi, itorero ryashyizeho gahunda yo kwigisha ubuhinzi bukoresha ubutaka buto butanga umusaruro, kuko iyo abakristo basoje amateraniro ku Cyumweru ari byiza kwibaza ngo bagiye kubaho mu buhe buzima, bakora iki. Harimo n’abakora ubuhinzi, ni yo mpamvu twashyizeho iyo gahunda dushyiraho abize ubuhinzi mu buryo bugezweho babahugura.”
Abajijwe ku mpinduka iri torero ryakoze zo gushyira mu nshingano abantu bize no kwimika abagore bakaba abapasitori, yasubije agira ati “Niba hari umuntu wavuye mu nshingano kuko atize, afite abana bize, Imana itegura uruhererekane rw’uburyo abantu bazakomeza gukora umurimo. Ni byiza kumenya impinduka nziza ziri mu gihugu cyacu. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho gahunda y’uburezi kuri bose. Nta muntu ukwiye kugira ikibazo ngo hagiyeho abayobozi mu matorero bize, ahubwo ikibazo cyaba itorero ryahisemo abantu bayobora batarize kandi bayobora Abanyarwanda bize.”
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwaga MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari Ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu Itorero rya ADEPR, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba. Ibiro byo kwizizihiza isabukuru y’imyaka 85, bizabera kuri Dove Hotel.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10











