I Paris mu Bufaransa hari kubera imurikabikorwa mpuzamahanga mu bya Gisirikare rizwi nka ‘Eurosatory’ rya mbere rigari ku Isi, ryitabiriwe n’intumwa z’Ingabo z’Ibihugu binyuranye zirimo iz’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi.
Intumwa z’u Rwanda kandi zanagaragaye mu gufungura ku mugaragaro iri murikabikorwa ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026.
Iri murikabikorwa rizwi nka ‘Eurosatory’ rizamara iminsi itanu, ni ryo murikabikorwa rinini ku rwego rw’Isi ryibanda ku rwego rw’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.
Iri murikabikorwa rikora nk’urubuga rw’ingenzi ruhuza abayobozi b’ingabo, abahagarariye inganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’abafatanyabikorwa baturuka hirya no hino ku Isi, bagasangira ubunararibonye, bakagirana ibiganiro ndetse bakarebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ingabo z’Ibihugu bitandukanye.

Iby’ingenzi kuri iri murikabikorwa rihambaye
Eurosatory ni imurikagurisha mpuzamahanga rinini cyane ku nganda zishinzwe umutekano no mu by’ingabo zirwanira ku butaka no mu kirere.
Riba buri myaka ibiri mu kigo cy’imurikabikorwa cya Paris-Nord Villepinte, i Paris, mu Bufaransa. Mu mwaka wa 2024 ubwo riheruka, iri murikabikorwa ryari ryitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse mu Bihugu 61, ndetse n’amatsinda y’intumwa 334 aturutse mu Bihugu 93, n’inzobere zirenga ibihumbi 75 baturutse mu bice byose by’isi.
Iri murika ‘Eurosatory’ ritegurwa na COGES Events, Kompanyi y’Abafaransa izobereye mu gutegura ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru, agashami kayo ka GICAT gashinzwe iby’igisirikare kirwanira ku butaka no mu kirere. Abitabira iri murika, baba ari abanyamwuga gusa mu bya gisirikare.
Iri murikabikorwa ryerekanirwamo ibikoresho na serivisi bikorwa n’inganda za gisirikare, yaba iby’igisirikare kirwanira ku butaka no mu kirere n’izindi nzego z’umutekano, kuva ku bikoresho byoroheje kugeza ku bya rutura.
Ibikoresho bimurikirwa muri iri murikabikorwa birimo intwaro zikomeye nk’imodoka zifashishwa mu rugamba zizwi nk’ibifaru, ndetse n’imbunda kuva ku nto kugeza ku nini.
Hanamurikirwamo kandi ibikoresho by’itumanaho byifashishwa mu bya gisirikare, impuzankano za gisirikare, serivisi zo kubika ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’ibikoresho byo mu buvuzi n’ubutabazi bukorerwa abasirikare.
RADIOTV10





