Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

IZABUKURU

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda rwatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2025 hazaba impinduka muri Pansiyo, aho igipimo cy’umusanzu kiziyongera kive kuri 6% kigere kuri 12%, hagamijwe no kuzamura amafaranga ahabwa abari muri kiruhuko cy’izabukuru.

Byatangajwe n’Urwego rw’Ubwiteganyijrize mu Rwanda (RSSB) nyuma yo kugirana ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera ku bijyanye n’impinduka muri gahunda ya Pansiyo n’Inyungu Zitezwemo.

Ni ibiganiro byibanze ku nyungu izi mpinduka zizagirira ubucuruzi butandukanye n’abaturage muri rusange.

RSSB ivuga ko Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yaganirie abahagarariye urugaga rw’abikorera, abagaragariza uburyo izi mpinduka zizagira uruhare mu kuzamura ubukungu no kongera imbaraga z’ubwiteganyirize.

Regis Rugemanshuro yagize ati “Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo byubucuruzi buto n’ubuciriritse. Imishinga irimo ikigega cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse (SME fund), n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari nimigabane, irimo inyungu ifatika ku rugaga rw’abikorera.”

Urwego rw’Ubwiteganyi, ruvuga ko “guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%, aho mu 2030, kizagera kuri 20%, agabanwa ku buryo bungana hagati yumukozi n’umukoresha.”

Uru Rwego rukomeza rugira ruti “Kugira ngo izi mpinduka zishyirweho bitabangame, hazajya habaho izamuka rya 2% buri mwaka mu myaka ine izahera Mutarama 2027 kugeza mu 2030.”

Nanone kandi kugira ngo hahuzwe imisanzu n’umusoro fatizo ugenwa n’kigo cy’lgihugu cy’lmisoro n’Amahoro, RRA, igipimo cy’umusanzu fatizo kizajya gishyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n’amafaranga y’ingendo wemererwa, ibihabanye n’ibyari bisanzwe bigenderwaho ari byo umushahara ntahanwa ukomatanyije n’amafaranga y’imiturire wemererwa.

Itegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana. Kuri ubu, igiteranyo cy’igipimo cy’umusanzu ni 6% ku mushahara mbumbe w’umukozi, aho umukozi atanga 3%, n’umukoresha agatanga 3%.

RSSB ivuga ko “Igipimo cya 6% cyashyizweho mu 1962, ubwo icyizere cy’ubuzima cyari ku myaka 47, kikaba kitarigeze gihindurwa kuva ubwo, nubwo ibarura riherutse rya 2022 ryagaragaje ko icyizere cy’ubuzima cyageze ku myaka 69. Hagati aho, ibihabwa abari muri pansiyo byo byakomeje kongerwa, aho inyongera iheruka yakozwe mu 2018.”

Guhera Mutarama 2025, ibyahabwaga abari muri pansiyo bizongerwa hagendewe ku kiguzi cy’ubuzima, ndetse habanzwe abahabwa pansiyo nke kuruta abandi.

RSSB igira iti “Abari mu zabukuru bazahabwa inyongera ifatika ku mafaranga ya pansiyo basanzwe babona, ibizagirira akamaro cyane ab’amikoro make. Ibi bigamije guhangana n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima abari mu zabukuru bahura nacyo.”

Ni mu gihe abari muri Pansiyo bari bakunze kugaragaza imbogamizi zo kuba amafaranga bahabwa, ari macye cyane ugereranyije n’uko ibiciro ku masoko bihagaze kuko amafaranga bahabwaga mbere ari yo bari barakomeje guhabwa nyamara ubuzima buhinduka uko bwije uko bucyeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 16 =

Previous Post

Ibitamenyerewe: Umuhanda unyura mu kigo cy’ishuri rwagati i Rusizi n’ibiwuvugwaho

Next Post

Karidinali wo muri Congo yavuye mu Rwanda ashimira Guverinoma yarwo anavuga ku byari byamuzanye

Related Posts

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

There’s a competition happening among young people today, quiet, invisible, and rarely admitted. No one announces it. No one sets...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karidinali wo muri Congo yavuye mu Rwanda ashimira Guverinoma yarwo anavuga ku byari byamuzanye

Karidinali wo muri Congo yavuye mu Rwanda ashimira Guverinoma yarwo anavuga ku byari byamuzanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.