Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya munini zitegereje abagenzi, kuko nta bisi izajya imara iminota irenze icumi muri Gare cyangwa itatu mu cyapa.
Ni nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, buzashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cya Leta Ecofleet Solutions.
Muri iyi gahunda nshya izatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 02 Ukuboza 2025, haratangirana umuhanda umwe wa Down Town Prince House, ikazanakomereza mu yindi yose yo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko muri ubu buryo bushya, bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zifite gahunda y’igihe zigomba kugendera.
Ati “Bisi zizajya zigira ingengabihe zubahiriza kandi zidatinda kuko ntizemerewe kurenza iminota 10 muri za gare n’iminota itatu ku byapa byo mu nzira.”
Muri iyi gahunda kandi, imodoka zitwara abagenzi zizahabwa umwihariko mu mihanda, kuko ubu zizajya zihabwa umwanya wa mbere kugira ngo zitambuke, ndetse ubu muri uriya muhanda izatangiriramo hakaba harashyizwe ibimenyetso byihariye by’izi modoka.
Ati “Zizajya kandi zihabwa inzira mbere y’izindi modoka ku buryo twifuza ko kuzigendamo ari byo abantu bahitamo kurusha gukoresha imodoka zabo cyangwa ubundi buryo bwo gutwara abantu.”
Yanavuze ko ubu nta mushoferi uzongera gutegereza ko imodoka yuzura, cyangwa ngo ashyiremo abantu benshi nk’uko byagenda bashaka inyungu nyinshi, kuko ahubwo ba rwiyemezamirimo bazajya bahembwa kubera ko batwaye neza abantu.
Ati “Ibyo kunguka no guhomba ntibukimureba; ikimureba ni kutarenza ya minota, kugira bisi isa neza, kugira abashoferi babwira neza abagenzi n’ibindi. Bivuze ko ubyubahiriza azajya ahabwa amafaranga utabyubahiriza azajya akatwa.”
Rukera Obed uyobora Ikigo Ecofleet Solutions kizaba gifite mu nshingano gukurikirana ibyo gutwara abagenzi, avuga ko impungenge zajyaga zizamurwa na ba rwimezamirimo, zabonewe igisubizo.
Ati “Ibintu bavuga ko byabagoraga nka mazutu n’ibindi, tuzabibashyiriramo kandi tunabishyure bunguke.”
Iki kigo kandi kizatangirana imodoka zacyo bwite 190, ndetse n’izindi 110 zirakodeshwa muri sosiyete zisanzwe zitwara abagenzi, ku buryo imodoka zitwara abagenzi zihari zihagije nk’uko bitangazwa n’inzego.
RADIOTV10









