Iminota 30′ yari ihagije ngo Abanyarwanda babe bafite akanyamuneza. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, itsinze iya Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ibyishimo byari byinshi muri Sitade ya Huye mu Karere ka Huye, aho u Rwanda rwakiriye Afurika y’Epfo muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino watangiranye ingufu ku ruhande rw’Ikipe y’u Rwanda yagaragazaga inyota yo kubona igitego mu minota ya mbere y’umukino, yokeje igitutu abasore ba Afurika y’Epfo, biza no kuyihira ibona igitego cya mbere ku munota wa 12’ cyatsinzwe na Nshuti Innocent.
Ni igitego cyabonetse ku makosa ya ba myugariro ba Bafana Bafana ubwo Barafinda yabacaga mu rihumye akubura amaso agahita aboneza mu ncundura z’izamu rya Afurika y’Epfo.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje kotsa igitutu iya Afurika y’Epfo ikomeza gushaka igitego cya kabiri, ndetse biza kuyihira kuko ku munota wa 30’ Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda na we yari yamaze guhindukiza umunyezamu wa Afurika y’Epfo.
Amavubi yaherukaga gutsinda mu mikino itari iya gicuti muri Werurwe 2021 ubwo yatsinda igitego 1-0 Mozambique mu mikino yo gushaka Iiike y’Igikombe cya Afurika cya 2021. Bivuze ko Imyaka ibiri n’igice byari bishize Ikipe y’u Rwanda idatsinda.
Naho mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi, u Rwanda rwaherukaga kubona intsinzi muri 2019, ubwo rwanyagiraga Seychelles ibitaro 7-0 mu mukino wabere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
RADIOTV10