U Rwanda rwagaragaje ko rwifuriza ineza Congo n’inzira rugiye kunyura ngo ibyaho bihoshe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda ruvuga ko rwifuza ko haboneka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bibangamiye n’umutekano warwo, ndetse ko ruramutse rwifujweho inkunga rwayitanga, ariko ko ubu rugiye gusaba abashinzwe umutekano muri Afurika kugira icyo bakora.

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama yahuje inzobere ziturutse mu Bihugu icumi (10) igamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije akarere.

Izindi Nkuru

Izi nzobere zagarutse kuri bimwe mu bibazo bicyugarije Afuruka, birimo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bihugu byo muri Afurika yo hagati ndetse n’intambara z’urudaca zisiga abaturage bambuwe uburenganzira bw’ibanze.

Izi nzobere zemeza ko abahirika ubutegetsi bamaze gutanga agahenge, ubu igihangayikije cyane ari ibibazo by’intambara zikomeje guhitana abaturage, by’umwihariko iyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama inarimo uhagarariye iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora inama Ngishwanama y’Abaminisitiri mu bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umugabane w’u Burayi, America n’Imiryango Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda yavuze ko ikibazo cyo muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo muri DRC, ari cyo u Rwanda rugomba gusaba izi nzobere gushakira umuti, kuko kibangamiye n’umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Igihugu ubwacyo kibashije kwirangiriza ibibazo natwe byadufasha, badusabye inkunga nk’uko byagiye bibaho mu bihe byashize, natwe twayibaha. Ni byo dusaba ntakindi. Ni ukubabwira ko twebwe twifuza ko Igihugu cyabo cyatekana, tugahahirana, tukagenderana.”

Yakomeje agira ati “Ibyo tuvuyemo tuzabishyikiriza Abaminisitiri, ni bo bafata ibyemezo bifatika. Twebwe tubagira inama. Inama nk’uko ubizi igirira akamaro uyihawe, ntabwo dutanga amategeko. Twe tujya inama ishobora gukurikizwa cyangwa ntikurikizwe.”

Iyi nzira igiye gukoreshwa n’u Rwanda iriyongera ku zindi zirimo iy’i Luanda na Nairobi, zombi zashyigikiraga ko habaho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ariko kugeza ubu bikaba byarakomeje kunanirana kubera imbaraga nke z’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

Izi nzobere ziri kwiga ku bibazo binyuranye
Amb. Guillaume Kavaruganda avuga ko bagiye kugira icyo basaba cyatuma ibyo muri Congo birangira
U Rwanda rwahawe kuyobora Inama Ngishwanama y’Abaminisitiri ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru