Hamenyekanye agaciro k’abarirwa mu mamiliyoni k’ibyangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako i Musanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko inyubako yo mu kigo gitegerwamo imodoka (Gare) mu Karere ka Musanze, yibasiwe n’inkongi y’umuriro igakongokeramo ibyari birimo, hatangajwe ko hangirikiyemo ibifite agaciro ka miliyoni 65 Frw.

Iyi nkongi yibasiye inyubako y’igorofa iri muri Gare ya Musanze, yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yari ifite imbaraga nyinshi, ndetse hangirikiramo ibikoresho binyuranye.

Izindi Nkuru

Iyi nyubako yari igizwe n’imiryango 18, yakoreragamo ibikorwa binyuranye, birimo ubucuruzi bw’ibikoresho binyuranye, ndetse n’ibiro bya RFTC, n’iby’ikigo cy’ubwishingizi cya Prime Insurance.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi, ryihutiye kuzimya iyi nkongi yari yibasiye iyi nyubako, ariko risanga byinshi byakongotse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyi nkongi yahiriyemo ibikoresho binyuranye.

Yagize ati “Birimo imashini za mudasobwa, ibiribwa byari mu bubiko, utubati, intebe n’ibindi bitandukanye byari mu maduka cumi n’arindwi muri cumi n’umunani yakoreraga muri icyo gice cyo hejuru.”

SP Jean Bosco Mwiseneza uvuga ko abacuruzi bamwe ari bo bari bafite ubwishingizi muri aba bose, yatangaje ko ibarura ryakozwe, rimaze kugaragaza ko hahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 65,3 Frw.

Ubwo iyi nkongi yabaga, bamwe mu bakorera muri iyi Gare ya Musanze, bavuze ko ishobora kuba yaratewe na gaze ya resitora yakoreraga muri iyi nyubako, ishobora kuba yaraturitse igateza iyi nkongi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru