Inama yiga ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) iri kubera i Paris mu Bufaransa, itegerejwemo kugaragaza uko ubu bwenge buhangano bwakoreshwa mu kubika amakuru yagirira akamaro abatuye isi.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere, izibanda cyane ku mpinduka, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’ibigo n’impuguke mu ikoranabuhanga, bazasuzumira hamwe amasezerano agenga ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rikataje.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ni bo bakira iyi nama, igamije kurebera hamwe uko ubushobozi bw’ubwenge bw’ubukorano (AI) bwakoreshwa mu nyungu za bose, hagabanywa ingaruka nyinshi zishobora guterwa n’iri koranabuhanga.
Iyi nama kandi izitabirwa na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, JD Vance, kimwe na Visi Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Ding Xuexiang, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen
Abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byibumbiye mu kitwa Silicon Valley, nka OpenAI Sam Altman, Perezida wa Microsoft Brad Smith, na CEO wa Google Sundar Pichai n’abandi, na bo bazitabira iyi nama.
Ingaruka z’ubwenge bw’ubukorano (AI) buzibandwaho muri iyi nama, aho itsinda ry’impuguke rizagaragaza raporo ku byago bishoboka byaterwa n’ubwenge bw’ubukorano.
Itsinda rya Macron rya Macron ryatangaje ko ryifuza iyi nama yaza no kwibanda ku kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bufite ubushobozi buruta ubw’umuntu, rikoresha imbaraga z’ububiko bw’amakuru, ryazakorehwa mu buryo bwo kubona amakuru ashobora gufasha gukemura ibibazo ibibazo birimo nk’indwara nka Cancer, n’ibyorezo nka Covid mu buryo burambye.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10