Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo

radiotv10by radiotv10
30/08/2025
in MU RWANDA
0
Ibyo bavuga kuri iyi nzu ikoreramo ubuyobozi bw’Akagari kabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye n’igihe kuko ishaje bikabije bakaba bafite impungenge ko ishobora kuzagwa ku bayikoreramo.

Ni inzu bigaragara ko ishaje yaba ku nkuta inyuma ndetse no ku bisenge, mu buryo bugaragarira buri wese uyinyuzeho.

Abaturage batuye muri aka Kagari, bavuga ko urwego rw’ubuyobozi rubaha serivisi bakenera, rutari rukwiye kuba rukorera mu biro nk’ibi, bityo ko iyi nzu ikwiye gusanwa.

Niyonsenga Cecile agira “Inyubako y’Akagari kacu ka Kigarama irashaje cyane ku buryo tuba dufite impungenge ko ishobora kugwira abagakoreramo, igisenge ndetse n’inkuta birashaje.”

Aba baturage bavuga ko gusaza kw’iyi nzu, ari ngombwa kuko imaze igihe kinini, ahubwo ko icyari gikwiye ari ukuyisana.

Kalisa Innocent ati “Aka Kagari iyo ubonye inyubako yako ubona ko itajyanye n’igihe kuko yenda kugwa, nta n’umuntu wamenya ko ikoreramo Akagari, bishobotse yasanwa vuba kuko tubona yatwara ubuzima bw’abantu ntagikozwe.”

Uwimana Annociata na we ati “Ntabwo twumva ukuntu inyubako nk’iyi Akagari kakoreramo kuko irashaje cyane, hashakishwe uko yasanwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Kimonyo Innocent avuga ko ari mushya muri uyu Murenge, gusa akizeza ko agiye gukurikirana iki kibazo gishakirwe umuti kuko hasanzwe hari na gahunda yo gukemura ibindi nkacyo.

Ati “Gahunda y’Akarere yo gusana no kubaka Utugari dushaje cyane. Turavugana n’Ubuyobozi bw’Akarere dukurikirane tumenye igihe Akagari ka Kigarama kazasanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko hagiye kuba hashatswe inyubako yaba itangirwamo serivisi z’ubuyobozi bwa kariya Kagari mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.

Ni inyubako bigaragara ko ishaje
Igisenge cyarangiritse cyane
N’amadirishya yarangiritse
Abaturage basaba ko iyi nzu yasanwa

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 3 =

Previous Post

Hatangijwe ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga buzazanira amahirwe abaturiye Pariki y’Ibirunga

Next Post

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.