Umutwe wa M23 wabwiye FLDR ko abarwanyi bayo bagomba gusubira iwabo mu Rwanda, mu gihe iyi mvugo ikunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Congo bubwira uyu mutwe wa M23 ko ugizwe n’Abanyarwanda bityo ko bakwiye gusubira mu Gihugu cyabo.
Umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’agace ka Mweso wafashe ku wa 28 Gashyantare 2023.
Bamwe mu barwanyi bakuru ba M23 baganirije abaturage bo muri aka gace ka Mweso, babagaragariza urugwiro n’ubwuzu bwo kuba bagiye kubacungira umutekano.
Col Alfred uri muri aba bayobozi ba M23 baganirije aba baturage, yatangiye agaruka mu mateka ye, avuga ko ari umwana wabo kuko yavukiye muri ibi bice bya Kitshanga, akahakurira ndetse akahigira amashuri.
Yavuze ko yahisemo kujya muri M23 kubera ibibazo by’umutekano mucye biri mu Gihugu cye kandi ko uyu mutwe yinjiyemo ukomeje kugira icyo ukora mu gukuraho ibi bibazo.
Ati “Ndibwira ko mwishimiye kumbona kandi mukaba mwishimiye kubona Colonel ukomoka hano.”
Yakomeje avuga ko undi wese wifuza kuyoboka uyu mutwe wa M23 ahawe ikaze kuko nta muntu uheza ahubwo ko wakira abo mu bwoko bwose.
Ati “Niba uri Mai-Mai, niba uri ACPLS, niba ukomoka kwa Guidon cyangwa Nyatura, nimuze mutwiyungeho, tuzabakira, nimuze dufatanye gukora kanzi. Uretse bariya bita FDLR, bariya ni Abanyarwanda, bo bagomba gusubira iwabo, na bariya bita ADF-NALU, batahe iwabo muri Uganda.”
Uyu musirikare uri mu bakomeye muri M23, avuga ko iyi mitwe byumwihariko uwa FDLR ari wo muzi w’ikibazo cy’umutekano mucye mu Gihugu cyabo cya DRC.
Yavuze ko ikibabaje ari uko Perezida Tshisekedi we atabiha agaciro ahubwo akaba yaranjije mu gisirikare cy’Igihugu, uyu mutwe wa FDLR kandi ari wo muzi w’ikibazo.
Ati “Yarangiza akavuga [Tshisekedi] ngo ari kuzana amahoro. Icyo bari gukora ntakindi ni Jenoside nk’iyo bakoze aho baturutse ndetse bagakora n’ibindi bibi by’indengakamere.”
RADIOTV10