Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR

radiotv10by radiotv10
02/03/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibyo Congo ikunze kubwira M23 byerecyeye u Rwanda nayo yabibwiye FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wabwiye FLDR ko abarwanyi bayo bagomba gusubira iwabo mu Rwanda, mu gihe iyi mvugo ikunze kuvugwa n’ubutegetsi bwa Congo bubwira uyu mutwe wa M23 ko ugizwe n’Abanyarwanda bityo ko bakwiye gusubira mu Gihugu cyabo.

Umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR, ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’agace ka Mweso wafashe ku wa 28 Gashyantare 2023.

Bamwe mu barwanyi bakuru ba M23 baganirije abaturage bo muri aka gace ka Mweso, babagaragariza urugwiro n’ubwuzu bwo kuba bagiye kubacungira umutekano.

Col Alfred uri muri aba bayobozi ba M23 baganirije aba baturage, yatangiye agaruka mu mateka ye, avuga ko ari umwana wabo kuko yavukiye muri ibi bice bya Kitshanga, akahakurira ndetse akahigira amashuri.

Yavuze ko yahisemo kujya muri M23 kubera ibibazo by’umutekano mucye biri mu Gihugu cye kandi ko uyu mutwe yinjiyemo ukomeje kugira icyo ukora mu gukuraho ibi bibazo.

Ati “Ndibwira ko mwishimiye kumbona kandi mukaba mwishimiye kubona Colonel ukomoka hano.”

Yakomeje avuga ko undi wese wifuza kuyoboka uyu mutwe wa M23 ahawe ikaze kuko nta muntu uheza ahubwo ko wakira abo mu bwoko bwose.

Ati “Niba uri Mai-Mai, niba uri ACPLS, niba ukomoka kwa Guidon cyangwa Nyatura, nimuze mutwiyungeho, tuzabakira, nimuze dufatanye gukora kanzi. Uretse bariya bita FDLR, bariya ni Abanyarwanda, bo bagomba gusubira iwabo, na bariya bita ADF-NALU, batahe iwabo muri Uganda.”

Uyu musirikare uri mu bakomeye muri M23, avuga ko iyi mitwe byumwihariko uwa FDLR ari wo muzi w’ikibazo cy’umutekano mucye mu Gihugu cyabo cya DRC.

Yavuze ko ikibabaje ari uko Perezida Tshisekedi we atabiha agaciro ahubwo akaba yaranjije mu gisirikare cy’Igihugu, uyu mutwe wa FDLR kandi ari wo muzi w’ikibazo.

Ati “Yarangiza akavuga [Tshisekedi] ngo ari kuzana amahoro. Icyo bari gukora ntakindi ni Jenoside nk’iyo bakoze aho baturutse ndetse bagakora n’ibindi bibi by’indengakamere.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =

Previous Post

Perezida Kagame yahishuye ikitazwi ku Rwanda gikwiye gucecekesha abarubeshyera kwiba Zahabu Congo

Next Post

Hatangajwe andi makuru ku munyamakuru wa Radiyo imwe wahuye n’isanganya

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru w’Igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda yahuye n’uruva gusenya

Hatangajwe andi makuru ku munyamakuru wa Radiyo imwe wahuye n’isanganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.