Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye Uganda (Chargé d’Affaires) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, kugira ngo asobanure ubutumwa buherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cye cya Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, kuri Perezida Tshisekezi.

Matata Twaha Magara ufite inshingano za Chargé d’Affaires [aba afite inshingano nk’iza Ambasaderi mu gihe icyo Gihugu kitamufite mu kindi] wa Uganda muri DRC, yitabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri DRC, buvuga ko “Thérèse Kayikwamba Wagner yatumije Matata Twaha Magara” kugira ngo “atange ibisobanuro ku biherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda byerecyeye Perezida Tshisekedi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ikomeza igira iti “Minisitiri yasabye ibisobauro by’ukuri by’aho ubuyobozi bwa Uganda buhagaze kuri ibi byatangajwe, ndetse banaganira ku ishusho y’umubano uri hagati y’Ibihugu byombi.”

Chargé d’Affaires wa Uganda muri DRC yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ngo asobanure ibya Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba umaze iminsi atambutsa ubutumwa kuri X [Twitter], aherutse kuvuga ku bibazo bimaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, aho yanavuze ku Bakuru b’Ibihugu byombi bagombaga guhurira mu biganiro by’i Luanda ariko bigasubikwa.

Gen Muhoozi yari yavuze ko ateganya kujya gusura Perezida Tshisekedi akamusaba ko habaho amahoro, kuko azi neza ko mugenzi we Perezida Paul Kagame we ari yo ahora ashyira imbere.

Mu butumwa bwatangajwe na Muhoozi ku rubuga rwa X hirya y’ejo hashize tariki 17 Ukuboza ariko akaza kubukura, yari yavuze ko “Perezida Kagame ahora ari umunyamahoro kandi nzi neza ko ashakira ineza DRC. Nzajya kureba umuvandimwe wanjye Perezida Tshisekedi musabe amahoro.”

Ni mu gihe kandi ku wa Mbere w’iki cyumweru, Gen Muhoozi yari yatambukije ubundi butumwa kuri X, aha integuza abacancuro b’abazungu bari mu burasirazuba bwa DRC, ko muri Mutarama umwaka utaha, ingabo ze za UPDF zizabagabaho ibitero simusiga.

Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza ko azajya gusaba amahoro Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

Next Post

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.