Perezida Paul Kagame yagiranye ikganiro kuri telefone na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macon, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko “Perezida Kagame na Perezida Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro kuri telefone muri iki gitondo.”
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bukomeza buvuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi, “Baganiriye ku mikoranire itanga umusaruro y’Ibihugu byombi [u Rwanda n’u Bufaransa] ndetse n’ibikorwa by’imikoranire mu gihe kiri imbere.”
Bukomeza bugira buti “Abakuru b’Ibihugu kandi baganiriye ku bibazo by’akarere, birimo ibyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bashimangiye ko hakenewe umuti unyuze mu nzira za politiki kandi bameneza iko inzira zatanga umusaruro zirimo imyanzuro y’i Luanda ndetse n’iya EAC y’i Nairobi.”
RDIOTV10