Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyo Tshisekedi yavugiye imbere ya Perezida Biden wa America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi witabiriye ibiganiro byabereye muri Angola byarimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yakomoje ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’Igihugu cye, nubwo ibi biganiro byerecyezaga ku bukungu.

Ibi biganiro byabereye mu Ntara ya Benguela, byahuje Ibihugu bihuriye ku muhora wa Labito, ari byo Angola, Zambia, na Tanzania ndetse bikaba byitabiriwe na Perezida uwa Leta Zunze Ubumwe za America wagiriye uruzinduko muri Angola.

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu muhora wa Labito uzongerera agaciro amwe mu mabuye y’agaciro acukurwa mu Gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Uyu muhora uzadufasha kongerera agaciro ku rwego rwacu cuivre na cobalt, ari mu mabuye y’agaciro y’ibanze yifashishwa mu rwego rw’ingufu ku Isi, kandi bikanagira uruhare mu kuzamura urwego rw’inganda n’ihiganwa rwa RDC.”

Yakomeje agaruka ku bibazo biri mu Gihugu cye, by’umutekano, avuga ko kugira ngo kigere kuri iyi ntambwe, ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti.

Ati “Ni gombwa kandi birihutirwa ko hakenewe amahoro arambye mu karere k’Uburasirazuba bwa RDC, kandi nshimangira akamaro k’umutekano mu kugera ku ntego z’imishinga nk’uyu w’umuhora wa Lobito.”

Yakomeje avuga ko uyu muhora uzatuma hahangwa imirimo ibihumbi 30 kandi ikagira uruhare mu kugabanya ubukene no koroshya ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika no kugera ku ntego za 2063 z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Ni ngombwa ko ubukungu bw’Ibihugu byacyo bugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage bacu.”

Tshisekedi kandi yaboneyeho umwanya wo kubonana na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, banagirana ibiganiro by’imibanire y’Ibihugu byabo byombi.

Perezida Biden yari muri iyi nama y’Ibihugu bine bya Afurika

Tshisekedi yaboneyeho kuganira na Biden

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Next Post

Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.