Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungireje; yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga na Politiki y’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amugaragariza ko ibibazo byo muri Congo bitigeze bitangizwa n’u Rwanda.
Ni mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha Minisitiri Olivier Nduhungirehe, watangaje ko yahuye n’Umuyobozi Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga na Politiki y’Umutekano muri EU, Kaja Kallas.
Ministiri Nduhungirehe kandi yari kumwe n’abayobozi mu Nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS), Aimable Havugiyaremye, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa Patrick, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko we na Kaja Kallas bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi, akamugaragariza aho u Rwanda ruhagaze mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, rwakunze kuzanwamo nyamara ntaho ruhuriye na byo.
Yagize ati “Nagaragaje ko amakimbirane akomeje kugaragara muri DRC atigeze atangizwa n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorezwa umutwaro w’Ubutegetsi bwa DRC no kunanirwa inshingano zabwo z’umutekano.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko “impungenge z’umutekano w’u Rwanda zakomeje kwimwa agaciro no kwirengagizwa nubwo hakomeje kugarara ibikorwa biwuhungabanya ku mupaka w’u Rwanda bikorwa n’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR uba kandi ukanafashwa na Congo ufatanyije n’igisirikare cya Congo.”
Iki kiganiro kibaye nyuma yuko bimwe mu Bihugu bigize uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitangaje ingamba z’ibihano byafatiye u Rwanda, birushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, nubwo u Rwanda rutahwemye kubihakana.
Minisitiri Nduhungirehe, yagaragaje kandi ko izi ngamba, ntacyo zishobora gufasha mu kubona umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko ziyobya inzira zagakwiye kuvamo ibisubizo.
Ati “Icyo zafasha DRC gusa, ni ugutiza umurindi amahitamo yayo yo gukomeza gutinza amakimbirane, no guca intege inzira y’ubuhuza yemejwe n’abayobozi ba Afurika, ari na yo u Rwanda rushyigikiye.”
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Mario Nawfal, yagarutse ku binyoma u Rwanda rwakunze kwegekwaho birimo kurushinja kwiba amabuye y’agaciro muri DRC, avuga ko n’iyo hakorwa urutonde rw’abashaka uwo mutungo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibice nk’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, biza mu bya mbere mu kugira inyungu muri iyo mitungo yo muri Congo, ariko ikibabaje ari uko u Rwanda ruza mu myanya ya nyuma, rwegekwaho ibyo birego byose byagakwiye gushinjwa aba bungukira amamiliyari n’amamiliyari muri ayo mabuye y’agaciro.

RADIOTV10