Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungireje; yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga na Politiki y’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, amugaragariza ko ibibazo byo muri Congo bitigeze bitangizwa n’u Rwanda.

Ni mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 nk’uko tubikesha Minisitiri Olivier Nduhungirehe, watangaje ko yahuye n’Umuyobozi Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga na Politiki y’Umutekano muri EU, Kaja Kallas.

Ministiri Nduhungirehe kandi yari kumwe n’abayobozi mu Nzego Nkuru z’u Rwanda, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS), Aimable Havugiyaremye, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa Patrick, ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko we na Kaja Kallas bahuriye i Bruxelles mu Bubiligi, akamugaragariza aho u Rwanda ruhagaze mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, rwakunze kuzanwamo nyamara ntaho ruhuriye na byo.

Yagize ati “Nagaragaje ko amakimbirane akomeje kugaragara muri DRC atigeze atangizwa n’u Rwanda, kandi ko rutazemera kwikorezwa umutwaro w’Ubutegetsi bwa DRC no kunanirwa inshingano zabwo z’umutekano.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko “impungenge z’umutekano w’u Rwanda zakomeje kwimwa agaciro no kwirengagizwa nubwo hakomeje kugarara ibikorwa biwuhungabanya ku mupaka w’u Rwanda bikorwa n’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR uba kandi ukanafashwa na Congo ufatanyije n’igisirikare cya Congo.”

Iki kiganiro kibaye nyuma yuko bimwe mu Bihugu bigize uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitangaje ingamba z’ibihano byafatiye u Rwanda, birushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, nubwo u Rwanda rutahwemye kubihakana.

Minisitiri Nduhungirehe, yagaragaje kandi ko izi ngamba, ntacyo zishobora gufasha mu kubona umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo ko ziyobya inzira zagakwiye kuvamo ibisubizo.

Ati “Icyo zafasha DRC gusa, ni ugutiza umurindi amahitamo yayo yo gukomeza gutinza amakimbirane, no guca intege inzira y’ubuhuza yemejwe n’abayobozi ba Afurika, ari na yo u Rwanda rushyigikiye.”

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Mario Nawfal, yagarutse ku binyoma u Rwanda rwakunze kwegekwaho birimo kurushinja kwiba amabuye y’agaciro muri DRC, avuga ko n’iyo hakorwa urutonde rw’abashaka uwo mutungo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibice nk’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, biza mu bya mbere mu kugira inyungu muri iyo mitungo yo muri Congo, ariko ikibabaje ari uko u Rwanda ruza mu myanya ya nyuma, rwegekwaho ibyo birego byose byagakwiye gushinjwa aba bungukira amamiliyari n’amamiliyari muri ayo mabuye y’agaciro.

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’abayobozi bo muri EU

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Uwari utaruzuza icyumweru avuye Iwawa yarashwe amaze kwiba ashaka no kurwanya inzego

Next Post

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.