Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain, abunganira uregwa bazamuye ingingo nshya basaba ko uwamureze na we yakurikiranwa.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, hari hateganyijwe kumvwa ibisobanuro mu magambo by’abatangabuhamya babiri barimo uvugwa ko yahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’iby’uwari ushinzwe imiturire mu Murenge wa Mugombwa.

Gusa muri iri buranisha humviswe umutangabuhamya witwa Batete Alphonsine umwe bivugwa ko ari we wakiriye amafaranga, akaba ari na nyiri Alimentation BATALPHA Ltd, mu gihe undi Urukiko ruvuga ko atatumijwe, kuko byaje kugaragara ko atari ngombwa ko atumizwa.

Perezida w’iburanisha yatangiye abaza Batete niba azi uwitwa Rtd Captain Ntaganda Emmanuel bivugwa ko yohereje amafaranga kuri MoMo Pay ye, avuga ko atamuzi.

Yabajijwe niba yarabonye amafaranga yoherejwe kuri MoMo Pay ye atanzwe na Ntaganda, avuga ko yamenye ko uwo Ntaganda yayamuhaye  ari uko abimenyeshejwe na RIB, kuko ubwo yayabonaga bwa mbere atari yamenye aho avuye.

Batete yakomeje avuga kandi ko asanzwe aziranye na Bigwi Alain Lolain, nk’umuntu wajyaga amuhahira nk’umukiliya ndetse ngo abona ayo mafaranga ni we wabanje kumuhamagara amubwira ko hari umuntu ugiye kumumuhera amafaranga ibihumbi 300Frw, ndetse ngo aza kuyafata mu ntoki.

Umucamanza yabajije Batete aho akeka Ntaganda yaba yarakuye MoMo Pay ye, asubiza ko yumva ari Bigwi wayimuha kuko ngo yajyaga ayimwishyuraho mu byo yahaguraga.

Yanabajijwe niba yagaragaza amashusho y’ibyabaye kuri uwo munsi dore ko mu nzu ye y’ubucuruzi harimo camera, asubiza ko camera ze zifite ubushobozi bwo kuyabika amezi atandatu gusa, bityo ko ataboneka.

Uruhande rw’uregwa rwahise rusaba ijambo, ravuga ko hakwerekanwa gihamya cy’uko Bigwi yakiriye amafaranga, ruvuga ko ibimenyetso bihari nta shingiro bifite.

Bigwi yavuze ko atumva impamvu habura amashusho n’amajwi yashimangira icyaha akekwaho, ahubwo hagashingirwa ku magambo.

Ati “Tureke kugenekereza dukoreshe ibimenyetso. Ntawantumyeho ubutumwa kuko ubutumwa ntibwangezeho, twikoresha gusanisha no kugenekereza, dukoreshe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.”

Bigwi yakomeje avuga ko atemerenya na Batete uhakana kumenyana na Rtd Ntaganda, kuko ngo mu buhamya bwabanje, bugaragaza ko bari baziranye, ndetse ngo yari asanzwe ahanywera.

Abunganizi ba Bigwi bo buvuga ko ibyo Batete avuga ari ibinyoma. Me Sebukonoke Innocent, yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2024, yabwiye RIB ko atazi igihe n’umubare w’amafaranga yahawe, bityo ko ataba awumenye ubu.

Yakomeje avuga ko Batete yabeshye ko Bigwi yajyaga amwishyura kuri MoMo Pay mu gihe raporo y’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko nta na hamwe Bigwi yigeze yishyura kuri MoMo Pay, asaba ko ibyo avuga byateshwa agaciro.

Me Dushimumuremyi Anglebert, na we yavuze ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere, kuko uwatanze indonke atazwi n’uwayihawe ndetse nta na n’ibimenyetso bibigaragaza bihari.

Yakomeje avuga ko binatumvikana uburyo Rtd Captain Ntaganda Emmanuel yatswe ruswa, maze nyuma y’umwaka akaba ari bwo abigaragaza, avuga ko iyo abigaragaza bikiba uwayimwatse aba yarafatiwe mu cyuho, ibyo abona ko bibaye ari byo, na we yakabaye akurikiranywaho icyaha cyo gutanga no guhishira ruswa.

Me Dushimumuremyi Anglebert yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi rukarekura umukiliwe we, kuko ibimenyetso bimushinja bishidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwo buhawe ijambo, bwavuze ko ibyabaha Bigwi byakozwe mu buryo bw’abantu bari basanzwe baziranye bityo ko hadakenewe ibindi bimenyetso byaba iby’amajwi n’amashusho.

Umushinjacyaha yibukije kandi ko kuba ariya mafaranga yarahererekanyijwe nta nyandikp afite bidatangaje kuko habaho amasezerano yo mu nyandiko cyangwa ubumvikane mu magambo.

Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, akurikiranweho kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, ubu akaba afungiye mu igororero rya Karunda, mu Karere ka Huye.

Ubushinjacyaha bwamusabiwe gufungwa imyaka icumi n’ihazabu yikubye gatatu y’amafaranga yatse, ingana n’ibihumbi 900Frw, urubanza rwe rukaba ruzasomwa ku wa 09 Mata 2025.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Donatien says:
    4 months ago

    We are together

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Next Post

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Related Posts

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

IZIHERUKA

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye
MU RWANDA

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.