Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rwa Gitifu uregwa ruswa ya 300.000Frw hazamuwe ingingo nshya yerecyeye uwamureze

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, Bigwi Alain Lolain, abunganira uregwa bazamuye ingingo nshya basaba ko uwamureze na we yakurikiranwa.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, hari hateganyijwe kumvwa ibisobanuro mu magambo by’abatangabuhamya babiri barimo uvugwa ko yahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’iby’uwari ushinzwe imiturire mu Murenge wa Mugombwa.

Gusa muri iri buranisha humviswe umutangabuhamya witwa Batete Alphonsine umwe bivugwa ko ari we wakiriye amafaranga, akaba ari na nyiri Alimentation BATALPHA Ltd, mu gihe undi Urukiko ruvuga ko atatumijwe, kuko byaje kugaragara ko atari ngombwa ko atumizwa.

Perezida w’iburanisha yatangiye abaza Batete niba azi uwitwa Rtd Captain Ntaganda Emmanuel bivugwa ko yohereje amafaranga kuri MoMo Pay ye, avuga ko atamuzi.

Yabajijwe niba yarabonye amafaranga yoherejwe kuri MoMo Pay ye atanzwe na Ntaganda, avuga ko yamenye ko uwo Ntaganda yayamuhaye  ari uko abimenyeshejwe na RIB, kuko ubwo yayabonaga bwa mbere atari yamenye aho avuye.

Batete yakomeje avuga kandi ko asanzwe aziranye na Bigwi Alain Lolain, nk’umuntu wajyaga amuhahira nk’umukiliya ndetse ngo abona ayo mafaranga ni we wabanje kumuhamagara amubwira ko hari umuntu ugiye kumumuhera amafaranga ibihumbi 300Frw, ndetse ngo aza kuyafata mu ntoki.

Umucamanza yabajije Batete aho akeka Ntaganda yaba yarakuye MoMo Pay ye, asubiza ko yumva ari Bigwi wayimuha kuko ngo yajyaga ayimwishyuraho mu byo yahaguraga.

Yanabajijwe niba yagaragaza amashusho y’ibyabaye kuri uwo munsi dore ko mu nzu ye y’ubucuruzi harimo camera, asubiza ko camera ze zifite ubushobozi bwo kuyabika amezi atandatu gusa, bityo ko ataboneka.

Uruhande rw’uregwa rwahise rusaba ijambo, ravuga ko hakwerekanwa gihamya cy’uko Bigwi yakiriye amafaranga, ruvuga ko ibimenyetso bihari nta shingiro bifite.

Bigwi yavuze ko atumva impamvu habura amashusho n’amajwi yashimangira icyaha akekwaho, ahubwo hagashingirwa ku magambo.

Ati “Tureke kugenekereza dukoreshe ibimenyetso. Ntawantumyeho ubutumwa kuko ubutumwa ntibwangezeho, twikoresha gusanisha no kugenekereza, dukoreshe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.”

Bigwi yakomeje avuga ko atemerenya na Batete uhakana kumenyana na Rtd Ntaganda, kuko ngo mu buhamya bwabanje, bugaragaza ko bari baziranye, ndetse ngo yari asanzwe ahanywera.

Abunganizi ba Bigwi bo buvuga ko ibyo Batete avuga ari ibinyoma. Me Sebukonoke Innocent, yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2024, yabwiye RIB ko atazi igihe n’umubare w’amafaranga yahawe, bityo ko ataba awumenye ubu.

Yakomeje avuga ko Batete yabeshye ko Bigwi yajyaga amwishyura kuri MoMo Pay mu gihe raporo y’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko nta na hamwe Bigwi yigeze yishyura kuri MoMo Pay, asaba ko ibyo avuga byateshwa agaciro.

Me Dushimumuremyi Anglebert, na we yavuze ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere, kuko uwatanze indonke atazwi n’uwayihawe ndetse nta na n’ibimenyetso bibigaragaza bihari.

Yakomeje avuga ko binatumvikana uburyo Rtd Captain Ntaganda Emmanuel yatswe ruswa, maze nyuma y’umwaka akaba ari bwo abigaragaza, avuga ko iyo abigaragaza bikiba uwayimwatse aba yarafatiwe mu cyuho, ibyo abona ko bibaye ari byo, na we yakabaye akurikiranywaho icyaha cyo gutanga no guhishira ruswa.

Me Dushimumuremyi Anglebert yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi rukarekura umukiliwe we, kuko ibimenyetso bimushinja bishidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwo buhawe ijambo, bwavuze ko ibyabaha Bigwi byakozwe mu buryo bw’abantu bari basanzwe baziranye bityo ko hadakenewe ibindi bimenyetso byaba iby’amajwi n’amashusho.

Umushinjacyaha yibukije kandi ko kuba ariya mafaranga yarahererekanyijwe nta nyandikp afite bidatangaje kuko habaho amasezerano yo mu nyandiko cyangwa ubumvikane mu magambo.

Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, akurikiranweho kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, ubu akaba afungiye mu igororero rya Karunda, mu Karere ka Huye.

Ubushinjacyaha bwamusabiwe gufungwa imyaka icumi n’ihazabu yikubye gatatu y’amafaranga yatse, ingana n’ibihumbi 900Frw, urubanza rwe rukaba ruzasomwa ku wa 09 Mata 2025.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Donatien says:
    11 months ago

    We are together

    Reply

Leave a Reply to Donatien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eleven =

Previous Post

Ibyo u Rwanda rwagaragarije u Burayi mu kiganiro bagiranye ku byo muri Congo

Next Post

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Amakuru agezweho anejeje ku mukinnyi w’izina rikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.