Umuneke wari mu imurikagurisha ryo muri Korea y’Epfo, ugura miliyoni zirenga 120 Frw basanze wariwe, bituma benshi bibaza umuntu watinyutse kurya uyu muneke akagenda atawishyuye.
Muri Koreya y’Epfo umwe muri ba mukerarugendo yariye umuneke wari ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 120 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi nibwo mu binyamakuru hakwirakwiye amakuru avuga ko agashya kakozwe n’umwe mu banyeshuri bo muri kaminuza ya Seoul wari wasuye inzu y’umunyabugeni Maurizio Cattelan.
Uwo muneke wiswe Comedian muri iryo murikagurisha ryakorwaga n’uwo munyabugeni aho ari umuneke uba umanitse ku gikuta, ushatse akawugura iyo utaguzwe bivugwa ko uhindurwa nyuma ya buri minsi 3 ufite agaciro k’amadorali ibihumbi 120 [ni ukuvuga arenga miliyoni 120 Frw].
Noh Huyn Soo, umunyeshuri muri kaminuza, ngo yari yavuye iwe adafashe ifunguro rya mu gitondo amasaha yigiye imbere inzara ikomeza kuba nyinshi, ahageze rero ngo ntiyawurebera izuba ahitamo kuwumanura aho wari umanitse arawurya nyuma arangije asigaho igishishwa cyawo arigendera.
Byavugishije abatari bacye, aho amashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunyeshuli ajya gufata uwo muneke bamwe bakamubuza nyuma agatangira kuwurya ndetse amaze kumanika igishishwa cyonyine asa nk’uwifotoza. Icyatumye bamwe bavuga ko yabikoze ku bushake.
Nyuma yaje kuvuga ko aticuza kuba yariye umuneke wari ufite agaciro nk’ako ati “ntekereza ko kwangiza igikorwa cy’ubugeni nabyo ari ubugeni ubwabyo. Numvaga binshishikaje…kandi ntabwo nicuza na gato.”
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibazaga uburyo kwihanganira inzara bigiye gutuma yishyura akayabo k’amadorali nyamara yari kwihangana akagura icyo kurya hanze.
Icyakora ba nyiri ibikorwa bavuze ko ntacyo bakurikirana ndetse bahise basimbuza undi muneke ako kanya.
Ibi kandi si ubwa mbere bibaye kuko muri 2019 n’ubundi umugabo usanzwe akina comedy yahageze akarya uwo muneka ndetse akavuga ko yabikoze ku bushake.
Uwo muneke yariye nabwo wari ufite agaciro ka miliyoni zirenga 120 Frw, mu minota micye bahise bawusimbuza undi.
Uretse uyu muneke ugura akayabo, birasanzwe ko imbuto zigurishwa amafaranga mesnhi kuva mu myaka yabanje nk’aho urubuto rwa water melon rweze rufite ishusho ya mpande 4 mu 1980 rukaza kugurishwa amadodali 100 ni ukuvuga arenga ibihumbi 100 Frw.
Hari indimu kandi zeze zifite ishusho y’agafuka nyuma ziza kugurishwa agera mu bihumbi 100 Frw.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10