Umupolisi warasiye Umucamanza ku Rukiko mu Murwa Mukuru wa Kenya, i Nairobi nyuma y’uko yari afatiye icyemezo umugore we kitamunyuze, na we yarashwe na bangenzi be ahita ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024 ku Rukko rwa Makadara, aho Umucamanza w’uru Rukiko witwa Monica Kivuti yaraswaga n’Umupolisi.
Uyu Mupolisi yarashe Umucamanza, nyuma y’uko yari yanze icyifuzo cy’umugore we nk’uko byatangajwe n’Umwanditsi Mukuru w’Ubucamanza Winfridah Mokaya, mu itangazo yatanze.
Yagize ati “Nyuma y’uko hatangajwe icyemezo, umuntu yarashe ku mucamanza. Abandi Bapolisi bahise na bo barasa mu rwego rwo guhagaruka iki gikorwa cy’uwarasaga.”
Uyu mucamanza Kivuti ndetse n’abandi bakozi batatu bakomerekeye muri ubu bushyamirane, ariko bakaba bahise bajyanwa kwitabwaho n’abaganga, ndetse bakaba bameze neza nk’uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Martha Koome mu itangazo yashyize hanze.
Martha Koome yasabye ko umutekano wo ku Nkiko ukwiye gukazwa. Ati “Biragaragara ko uwari wacuze uyu mugambi yashakaga kwivugana Umucamanza.”
Umugore w’uyu Mupolisi warashe Umucamanza na we akaraswa akanahasiga ubuzima, yari afatiwe icyemezo cyanga ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba yarabonye Miliyoni 2,9 z’Amashilingi ya Kenya [angana na Miliyoni 29 Frw] mu buryo bw’uburiganya.
Polisi ivuga kuri iki gikorwa cyakozwe n’Umupolisi, yagize iti “Yinyiye mu cyumba cy’umucamanza ahita atangira kurekura urufaya rw’amasasu arasa Umucamanza, amukomeretsa mu gatuza no ku kibuno.”
Polisi kandi yavuze ko Umupolisi mugenzi we bari kumwe, na we yahise amurasa, agahita ahasiga ubuzima. Nyuma y’iki gikorwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yategetse ko imirimo y’uru Rukiko rwa Makadara, iba isubitswe kugeza ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki 17 Kamena 2024.
RADIOTV10