Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyakorewe umuyobozi w’urwego rukomeye i Burundi wahaye urw’amenyo uwagaragaye yegereye Tshisekedi yasinziriye
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yirukanywe nyuma yo gutanga igitekerezo ku ifoto igaragaza imwe mu ntumwa zajyanye na Perezida Felix Tshisekedi i Bujumbura, yasiniziriye.

Iyi ntumwa yagaragaye yibwe n’ibitotsi, yafotowe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, ubwo i Bujumbura haberaga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama, ni ho uyu muyobozi ugaragara yegereye Tshisekedi yasinziriye, yifashe ku itama. Ifoto ye ikaba yarashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bazikoresha, banayitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Yari yasinziriye bigaragarira buri wese

Uwitwa Umuhinga Yigenga uri mu bakunze gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku bibera mu Burundi, yashyize iyi foto kuri uru rubuga.

Mu butumwa busa nk’ubushotorana kugira ngo abantu batange ibitekerezo kuri iyi foto, uyu wiyita Umuhinga Yigenga yagize ati “Mwaramutse nshuti z’Abanyekongo.”

Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bagaya uriya muyobozi wari wasinziririye mu nama ikomeye nk’iriya.

Mu batanze ibitekerezo, hagaragayemo na konti y’Ibiro bya Minisitiri w’Inbete i Burundi yitwa Bureau de Premier Ministre (Burundi Gov) yagize iti “Ndabona harimo n’abasinziriye.”

Melance Ndayisenga wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe i Burundi, yahise azira iri kosa, kuko yahise yirukanwa.

Itangazo ryirukana Melance Ndayisenga ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 07 Gicurasi, rivuga ko uyu wari umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yirukanywe “ku bw’ikosa rikomeye nk’ushinzwe itangazamakuru n’Itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.”

Iri tangazo rivuga ko igikorwa yakoze gishobora kwanduza ubucuti n’umubano w’u Burundi n’Ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa babwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 13 =

Previous Post

Ikipe ifite abakinnyi bayoboye ruhago y’Isi cyera kabaye igiye kurekuramo umwe

Next Post

Hajemo n’urupfu: Gutwara igikombe kwa Napoli nyuma y’imyaka 33 byasize inkuru

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hajemo n’urupfu: Gutwara igikombe kwa Napoli nyuma y’imyaka 33 byasize inkuru

Hajemo n’urupfu: Gutwara igikombe kwa Napoli nyuma y’imyaka 33 byasize inkuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.