Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyakurikuye uwahawe intego yo kunywa inzoga ikarishye adakura ku munwa kirababaje

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Icyakurikuye uwahawe intego yo kunywa inzoga ikarishye adakura ku munwa kirababaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umugabo wahitanywe n’inzoga bakunze kwita ‘icyuma’ yanyweye agotomera ubwo yahabwaga intego yo kubikora ngo atsindire amafaranga, ariko akimara kunywa amacupa yari yategewe yikubita hasi ahita araba.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yahitanywe n’inzoga ya Nguvu Gin bakunze kwita ‘Icyuma’ ubwo yayinywaga yizejwe ko nagotomera amacupa abiri y’iyi nzoga adakuye ku munwa, ahabwa inote ya 5 000 Frw.

Gusa aya mafaranga yari yemerewe ntiyayariye kuko akimara kugotomera izi nzoga yahise yikubita hasi, babona ararabye inzogera zihita zirenga.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ko ibi byabaye ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023 mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karambi.

Umuyobozi w’Akagari ka Kabuga, Elias Ntihemuka, yagize ati “Yakoraga umwuga wo kubaza uwo bakoranaga yamupingiye kunywa inzoga ebyiri yari afite bita ibyuma akamuha amafaranga ibihumbi bitanu.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, inzego zishinzwe iperereza zirimo Polisi na RIB bihutiye kuhagera kugira ngo hakorwe iperereza.

Naho umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora, aho wahakuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.

Iyi nzoga ya Nguvu Gin isanzwe yemewe ku isoko ryo mu Rwanda, gusa ikaba ifite ubukana bwo hejuru bwanatumye abayinywa bayihimba ‘Icyuma’ kuko nta muntu upfa kuyinywa ngo amire intama ifatika.

Ubusanzwe abanywa iyi nzoga bayivangira n’ibindi binyobwa bidasembuye byoroheje nka Fanta, ndetse urugamba rwenga izi nzoga rushishikariza abantu kuzikoresha mu mvange y’ibinyobwa izwi nka Cocktail.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Next Post

Hamenyekanye igikekwa ku mugabo RIB isaba uwamubona wese kuyitungira agatoki

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye igikekwa ku mugabo RIB isaba uwamubona wese kuyitungira agatoki

Hamenyekanye igikekwa ku mugabo RIB isaba uwamubona wese kuyitungira agatoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.