Mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umugabo wahitanywe n’inzoga bakunze kwita ‘icyuma’ yanyweye agotomera ubwo yahabwaga intego yo kubikora ngo atsindire amafaranga, ariko akimara kunywa amacupa yari yategewe yikubita hasi ahita araba.
Uyu mugabo w’imyaka 43 yahitanywe n’inzoga ya Nguvu Gin bakunze kwita ‘Icyuma’ ubwo yayinywaga yizejwe ko nagotomera amacupa abiri y’iyi nzoga adakuye ku munwa, ahabwa inote ya 5 000 Frw.
Gusa aya mafaranga yari yemerewe ntiyayariye kuko akimara kugotomera izi nzoga yahise yikubita hasi, babona ararabye inzogera zihita zirenga.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ko ibi byabaye ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023 mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Karambi.
Umuyobozi w’Akagari ka Kabuga, Elias Ntihemuka, yagize ati “Yakoraga umwuga wo kubaza uwo bakoranaga yamupingiye kunywa inzoga ebyiri yari afite bita ibyuma akamuha amafaranga ibihumbi bitanu.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, inzego zishinzwe iperereza zirimo Polisi na RIB bihutiye kuhagera kugira ngo hakorwe iperereza.
Naho umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibogora, aho wahakuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 ushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.
Iyi nzoga ya Nguvu Gin isanzwe yemewe ku isoko ryo mu Rwanda, gusa ikaba ifite ubukana bwo hejuru bwanatumye abayinywa bayihimba ‘Icyuma’ kuko nta muntu upfa kuyinywa ngo amire intama ifatika.
Ubusanzwe abanywa iyi nzoga bayivangira n’ibindi binyobwa bidasembuye byoroheje nka Fanta, ndetse urugamba rwenga izi nzoga rushishikariza abantu kuzikoresha mu mvange y’ibinyobwa izwi nka Cocktail.
RADIOTV10