• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyateye Umusirikare mu Ngabo za Congo kubyuka arasa urufaya rw’amasasu muri bagenzi be

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyateye Umusirikare mu Ngabo za Congo kubyuka arasa urufaya rw’amasasu muri bagenzi be
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare umwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe amasasu menshi muri bagenzi be, yicamo babiri, abandi icyenda (9) barakomereka bikabije, aho bivugwa ko yabitewe n’ubusinzi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 mu gace ka Mungazi muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu musirikare yarashe bagenzi be mu gitondo cya kare, aho amakuru avuga ko yari yasinze inzoga yaraye anyoye ijoro ryose.

Amakuru aturuka ahabereye iki gikorwa, avuga ko muri uko kurasa muri bagenzi be, abasirikare babiri bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi icyenda (9) bakomeretse cyane bagahita bajyanwa kwa muganga, bakaba bari kwitabwaho.

Urusaku rw’amasasu yarashwe n’uyu musirikare, rwakanguye abaturage batuye muri aka gace gasanzwe gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, aho babanje kwikanga ari igitero cy’abarwanyi ba AFC/M23 bafite ibirindiro mu gace kari hafi y’aka kabereyemo iki gikorwa.

Uyu musirikare wa FRDC yahise atabwa muri yombi kugira ngo aryozwe ibi yakoze, mu gihe abakomeretse bahise boherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kibua kugira ngo bitabweho n’abaganga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Eng-Rwanda Defence Force denounces fake statement circulating on social media

Next Post

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

UPDATE: Haravugwa ibindi ku gahenge kari katangajwe hagati ya Israel na Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.