Icyatumye batatu bari bagiye gukorera ‘Provisoire’ badasubira iwabo ahubwo bakajyanwa muri RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yataye muri yombi abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa Umupolisi ngo azafashe babiri muri bo gutsinda ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bakaba bahise bashyikirizwa RIB.

Umwe muri aba batawe muri yombi, ni uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko wagerageje guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 100 Frw amubwira ngo azafashe abandi babiri kuzatsinda icyo kizamini.

Izindi Nkuru

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu Kagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana yafatiwe mu cyuho aha umupolisi amafaranga, kugira ngo amufashirize Nyaminani Elia w’imyaka 41 na Niyomugabo Bosco w’imyaka 40 babashe kubona uruhushya rw’agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.

Yagize ati “Akimara kuyamuha, umupolisi yahise abibwira umuyobozi we bamuta muri yombi. Nyaminani na Niyomugabo yagiraga ngo bafashwe bavuga ko ubusanzwe ari umwarimu wigisha amategeko y’umuhanda kandi ko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).”

CIP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko aba babiri batangaje ko uyu mugabo yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri umwe yagombaga kumuha ibihumbi 250Frw.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru