Urubanza ruregwamo abagabo batanu, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana Kalinda Loîc Ntwari William witabye Imana afite myaka 12, rwagombaga gusomwa ariko birasubikwa ku mpamvu yaturutse ku Mucamanza.
Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye muri Kanama 2023, hahita hatangira iperereza, ryaje gufata abagabo batanu. Nyakwigendera yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Aba bagabo batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana aho baregwa ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwica biturutse ku bushake, ni Ngamije Joseph uri no mu baza ku isonga muri uru rubanza, ndetse na Ngarambe Charles uzwi nka Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakunda kwita Rukara, Nikuze François na Rwasa Ignace.
Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu, aho bwasobanuye imikorere y’iki cyaha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi wo kwica nyakwigendera wacuriwe mu rugo rwa Ngarambe Charles uzwi nka Rasita, wari uyobowe na Ngamije Joseph washatse kubabaza Captain (Rtd) Aimable Twiringiyumukiza ngo basanzwe bafitanye amakimbirane.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahamya icyaha aba bantu uko ari batanu, bwavuze ko hari Umutangabuhamya wiyumviye aba bagabo bacura umugambi wo kwivugana nyakwigendera.
Uwo mutangabuhamya kandi yavuze ko Ngiruwonsanga Jean Baptiste uzwi nka Rukara yatanze igitekerezo ko uriya mwana bamwicisha ishashi ngo kuko ari yo yica vuba, ari na ko byagenze, bakaza kumumanika mu mugozi bashaka kujijisha ko yiyahuye.
Abaregwa baburanye bahakana ibyaha, aho uwitwa Ngamije yavuze ko nta makimbirane afitanye n’umubyeyi wa nyakwigendera, ku buryo yari kugambirira kugirira nabi umwana we.
Urubanza ruregwamo aba bantu, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, ndetse hari abantu bari bageze ku cyicaro cy’Urukiko kumva icyemezo cyarwo, ariko basanga byasubitswe.
Gusubika isomwa ry’icyemezo, ryatewe n’akazi kenshi k’Umucamanza waburanishije uru rubanza, ndetse akaba ari na ko byagenze ubwo rwagombaga gusomwa tariki 13 Ukuboza 2024, na bwo bigasubikwa, ubu bikaba byimuriwe tariki 29 Mutarama 2025.
RADIOTV10