Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo abagabo batanu, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana Kalinda Loîc Ntwari William witabye Imana afite myaka 12, rwagombaga gusomwa ariko birasubikwa ku mpamvu yaturutse ku Mucamanza.

Nyakwigendera wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye muri Kanama 2023, hahita hatangira iperereza, ryaje gufata abagabo batanu. Nyakwigendera yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Aba bagabo batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana aho baregwa ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwica biturutse ku bushake, ni Ngamije Joseph uri no mu baza ku isonga muri uru rubanza, ndetse na Ngarambe Charles uzwi nka Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakunda kwita Rukara, Nikuze François na Rwasa Ignace.

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu, aho bwasobanuye imikorere y’iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi wo kwica nyakwigendera wacuriwe mu rugo rwa Ngarambe Charles uzwi nka Rasita, wari uyobowe na Ngamije Joseph washatse kubabaza Captain (Rtd) Aimable Twiringiyumukiza ngo basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzahamya icyaha aba bantu uko ari batanu, bwavuze ko hari Umutangabuhamya wiyumviye aba bagabo bacura umugambi wo kwivugana nyakwigendera.

Uwo mutangabuhamya kandi yavuze ko Ngiruwonsanga Jean Baptiste uzwi nka Rukara yatanze igitekerezo ko uriya mwana bamwicisha ishashi ngo kuko ari yo yica vuba, ari na ko byagenze, bakaza kumumanika mu mugozi bashaka kujijisha ko yiyahuye.

Nyakwigendera Loîc Ntwari witabye Imana muri 2023

Abaregwa baburanye bahakana ibyaha, aho uwitwa Ngamije yavuze ko nta makimbirane afitanye n’umubyeyi wa nyakwigendera, ku buryo yari kugambirira kugirira nabi umwana we.

Urubanza ruregwamo aba bantu, rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, ndetse hari abantu bari bageze ku cyicaro cy’Urukiko kumva icyemezo cyarwo, ariko basanga byasubitswe.

Gusubika isomwa ry’icyemezo, ryatewe n’akazi kenshi k’Umucamanza waburanishije uru rubanza, ndetse akaba ari na ko byagenze ubwo rwagombaga gusomwa tariki 13 Ukuboza 2024, na bwo bigasubikwa, ubu bikaba byimuriwe tariki 29 Mutarama 2025.

Iperereza ryaje gufata abagabo batanu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + one =

Previous Post

S.Sudan: Abasirikare b’abagore ba RDF bagaragarijwe urundi ruhare bagira rurenze urw’umutekano

Next Post

Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho
MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.