Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye umuhanzi ugezweho mu Rwanda yurira indege cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
26/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyatumye umuhanzi ugezweho mu Rwanda yurira indege cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Rusanganwa Norbet uzwi nka Kenny Sol, yuriye indege yerecyeza muri Canada, aho agiye gukorera ibitaramo bitanu mu bice binyuranye by’iki Gihugu.

Kenny Sol wuriye indege kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, yari amaze iminsi akorera ibitaramo mu Bihugu byo muri aka karere nko mu Burundi yanishimwe cyane.

Kuri iyi nshuro yerecyeje muri Canada gutaramira Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, aho azakora ibitaramo bitanu birimo icyo azaririmbamo mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023.

Afite ikindi gitaramo kandi azakora tariki 07 Ukwakira, cyo kizabera mu mujyi wa Montreal, bucyeye bwaho tariki 08 Ukwakira akore ikindi mu mujyi wa Toronto.

Nanone kandi afite ibindi bitaramo azakorera mu mijyi ya Ottawa na Quebec, muri Canada, aho biteganyijwe ko azasusurutsa Abanyarwanda batuye muri iyi mijyi.

Kenny Sol ukomeje kugaragaza ingufu nyinshi mu bikorwa bye bya muzika, agiye gutaramira Abanyarwanda baba muri Canada, nyuma y’uko basusurukijwe n’undi muhanzi Nyarwanda ukomeye, Platini P.

Mu minsi ishize Kenny Sol yagiye i Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Perezida w’u Burundi bwa mbere yahishuye icyihishe inyuma y’ibyakwirakwijwe bya ‘Coup d’Etat’

Next Post

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Related Posts

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

by radiotv10
04/08/2025
0

Umusore w’ibigango uzwi nka ‘Yantare’ ucungira umutekano umuhanzi The Ben, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ubwo uyu bari bavuye mu...

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

by radiotv10
04/08/2025
0

Umunyamakuru Mike Karangwa yagaragaje agahinda akomeje guterwa n’urupfu rw’umwana we w’ubuheta uherutse kwitaba Imana, anakomeza abandi babyeyi bagize ibyago nk’ibi...

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

by radiotv10
01/08/2025
0

Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyenaye ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, yapfushije umwana we w’ubuheta. Umwana wa Mike...

IZIHERUKA

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro
MU RWANDA

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

by radiotv10
06/08/2025
0

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

05/08/2025
Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

05/08/2025
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

05/08/2025
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.