Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Aba bantu 11 bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ugushyingo 2025, barimo kandi batanu bakekwaho gutega no kwambura abantu muri Nyabugogo.
Aba bakekwaho gutega no kwambura abantu ibyabo muri Nyabugogo mu masaha y’ijoro. Aba batawe muri yombi bafite imyaka iri hagati ya 29 na 43.
Naho abafashwe bo mu Murenge wa Nyamirambo, ni batandatu bakekwaho gutegera abantu ahahoze irimbi bahanyuraga, bakabambura ibyabo.
Aba bantu batandatu bafatiwe mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rugarama muri uyu Murenge wa Nyamirambo, barimo umukuru ufite imyaka 30, mu gihe umuto muri bo afite imyaka 17.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars avuga ko uru rwego rudashobora kwihanganira abishora mu bikorwa nk’ibi bibagambira umudendezo w’abaturage.
Ati “Cyane cyane abantu nk’aba bategera mu nzira abaturage bakabambura ibyo bafite. Abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru igihe hari aho bazi hari abajura biba abaturage.”
Yaboneyeho kandi gusaba abari muri ibi bikorwa, kubireka kuko “nta bwihisho bafite muri iki Gihugu. Bashake ibindi bakora, ubujura ntabwo buzabahira kuko inzego z’umutekano ziri maso.”
RADIOTV10









