Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine bishobora kuzana amahoro.
Ni mu gihe abadashyigikiye iki cyemezo cya Israel bavuga bizatuma iyi ntambara irushaho gukomera, hakaba n’abasaba ko Umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zo guhanganira na Israel muri Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagaragaje ingingo eshanu zubakiye kuri gahunda yo gutsinda abarwayi ba Hamas mu buryo bwa burundu; bakirukanwa muri Gaza; ubundi imitegekere y’aka gace igahuzwa n’uburyo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye.
Nubwo iki cyemezo gishingiye ku mutekano wa Israel; Netanyahu avuga ko kinashingiye ku busabe bw’abaturage ba Gaza.
Yagize ati “Ndatekereza ko ubu Abanya-Gaza benshi btangiye kwirwanirira, nahora badusaba n’Isi yose ngo tubatabare, bagasubiramo kenshi ngo butabatabe; Hamas tuyikure muri Gaza. Gahunda yacu ntabwo ari iyo kwigarurira Gaza, ahubwo turashaka kuyikuramo ibyihebe bya Hamas. Iyi ntambara yanarangira ejo mu gitondo mu gihe Hamas yashyira intwaro hasi, ikanarekura imfungwa zose isigaranye.
Gaza igomba gukurwamo intwaro. Isarel igomba kumenya umutekano w’ako gace, ku mupaka wa Israel na Gaza hazashyirwaho igice kinini kizaba gicungirwamo umutekano kugira ngo twirinde ibindi bitero bishobora kuva muri Gaza. Nyuma hazashyirwa ubuyobozi bwa gisivile bwifuza kubana na Israel mu mahoro.”
Guverinoma ya Israel ikimara kwemeza iyi gahunda; u Bwongereza n’abo bahuje imyumvire kuri iyi ngingo; bahise batumiza inama y’ikitaraganya y’abagize akana gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye.
Uhagarariye u Bwongereza yahise avuga ko Igihugu cye kidashobora kubyemera, asaba Israel guhindura icyo cyemezo.
Yagize ati “Nk’uko Minisitiri w’Intebe wanjye yabivuze; iki cyemezo ntabwo gikwiye. Turasaba ko Guverinoma ya Israel igihindura bwangu. Gukaza intambara ntabwo bishobora guhagarika iki kibazo, ntikinashobora gutuma imfungwa zirekurwa, ahubwo kizatuma abasivile bo muri Gaza barushaho kuzahara.”
Uhagarariye Palestine mu Muryango w’Abibumbye, Riyad Mansour; yavuze ko Israel igomba kuryozwa uwo mugambi.
Yagize ati “Israel yagaragaje kenshi ko ititaye ku masezerano mpuzamahanga. Ntishobora no guha agaciro imyanzuro y’iyi nama keretse iramutse iherekejwe n’ingaruka. Ibi bituma bamwe bibaza ukuntu Israel yemererwa kwicara kuri aya meza y’Umuryango w’Abibumbye. Iyo biza kuba ari ikindi Gihugu; mwari kuba mwaragifatiye ibihano kera. Nk’uko amahanga yirirwa asubiramo ko nta kintu Israel yakoze mbere y’italiki 7/10 cyatuma abasivile ba Israel bagirirwa nabi nk’uko byazenze kuri iyo taliki; nta n’icyo Hamas yakoze kuri iyo taliki cyaba impamvu zo kugirira nabi abaturage ba Palestine.”
Ambasaderi wa Pakistan muri uyu muryango, Asim Iftikhar Ahmad yavuze ko amahanga agomba gutegura ingabo zo guhangana na Israel.
Nubwo urwo ruhande rukomeje kuzamura amajwi yamagana Israel ndetse bagasaba ko iryozwa urwo mugambi; Leta Zunze Ubumwe za America zo zivuga ko ibyo aba badiplomate bashingiraho ari ibinyoma.
Amb Ambassador Dorothy C. Shea avuga ko i Washington bashyigikiye ko Israel ikoresha uburyo bwose bwatuma igera ku mahoro yifuza.
Yagize ati “Akanama gashinzwe umutekano kagomba gushyiraho uburyozwacyaha kuri Israel mu gihe cyose yakwinangira. Aka kanama kagomba guhaguruka kakagaragaza ibikorwa. Muri ibyo bikorwa hagomba kubamo ingingo yo kohereza ingabo zo gutabara abaturage bari mu kaga.”
Kugeza ubu Guverinoma ya Israel ivuga ko gahunda yo kugaba ibitero bikomeye muri Israel ikomeje, ndetse ko hari gutegurwa uburyo bwo guhungisha abasivile muri Gaza. Ibyo kandi ngo bishobora kurangira mu minsi irindwi. Icyo gihe bazahita batangiza ibitero bikomeye byo kwihaniza Hamas.
David NZABONIMPA
RADIOTV10