Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou-Nguesso yavuze ko umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC uzava mu Banyafurika ubwabo, kandi ko afite icyizere ko Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bazahura, kugira ngo ibibazo biri hagati y’Ibihugu bayoboye bikemuke.
Perezida Denis Sassou-Nguesso yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 mu mpera z’icyumweru gishize i Addis Ababa muri Ethiopia ubwo habaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni ikiganiro cyagarutse ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’uburyo umuti wabyo uzaboneka, aho Denis Sassou-Nguesso yavuze ko umuti ugomba kuva muri uyu Mugabane.
Avuga ko ubunararibonye bw’Umugabane wa Afurika buzawufasha kwishakira umuti iki kibazo kimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko hari inzira zatangijwe kandi zikiri gukora, nk’Ibiganiro by’i Luanda n’ibyo muri Nairobi, aho Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugira uruhare mu gushakira umuti ibi bibazo.
Ati “Ndizera ko Perezida wa Angola azagira ibyo ageraho kimwe n’abandi Bayobozi bo muri Afurika.”
Denis Sassou-Nguesso avuga ko kandi bibaye ngombwa na we yagira uruhare mu buhuza, kuko asanzwe afitanye umubano mwiza hagati ye n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC.
Ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu bihe byatambutse, yaba ari Perezida Tshisekedi, ndetse na Perezida Paul Kagame, twabiganiriyeho inshuro nyinshi.”
Denis Sassou-Nguesso avuga ko kandi Abakuru b’Ibihugu byombi [Perezida Kagame na Tshisekedi] bagomba kuzahura kugira ngo hashakwe umuti w’iki kibazo.
Ati “Ndakeka ko tuzashyiraho uburyo bwafasha kugira ngo bahure, ntabwo mbona ukuntu twakemura ikibazo, hatabayeho guhura kw’abayobozi babiri, ariko hazashyirwaho uburyo kugira ngo bahure.”
Umunyamakuru yamubajije ku bihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora isabira u Rwanda, irushinja ko ruri inyuma y’ibibazo, byumwihariko ibisabwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, amubaza niba hari icyo byatanga.
Denis Sassou-Nguesso yasubije agira ati “Yego turi mu bihe by’amakimbirane, buri ruhande rugerageza gukurura rwishyira ariko kuri twe, icy’ingenzi, ni uko igihe ibiganiro bizaba byubuwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi […] rwose ibihano ntabwo bikemura ikibazo, twebwe ikituraje inshinga, ni igisubizo kiboneye cy’ibibazo.”
Umunyamakuru yakomeje amubwira ko inzira z’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zisa n’izananiwe, ariko Denis Sassou-Nguesso avuga ko we agifite icyizere ko uyu Mugabane uzakemura iki kibazo.
Ati “Abanyafurika bahorana iteka uburyo bwo kwikemurira ibibazo byabo, sintekereza ko hari ikindi gikenewe cyane cyane atari uburyo bw’Abanyafurika, ntabwo dusubiza inyuma ubundi bufasha bw’abafatanyabikorwa n’inshuti ku Isi, ariko ku isonga hagomba kuza Afurika.”
Yatanze ingero z’ibibazo bya bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byagiye byinjirwamo n’amahanga, nka Libya; byagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika byumwihariko muri iki Gihugu, ku buryo umuti w’ibibazo byose byo kuri uyu Mugabane ukwiye kuwuvamo ubwawo.
RADIOTV10