Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahura, iby’ibihano Congo isabira u Rwanda,…-Perezida wa Congo-Brazza yabivuzeho

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyizere ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahura, iby’ibihano Congo isabira u Rwanda,…-Perezida wa Congo-Brazza yabivuzeho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou-Nguesso yavuze ko umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC uzava mu Banyafurika ubwabo, kandi ko afite icyizere ko Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bazahura, kugira ngo ibibazo biri hagati y’Ibihugu bayoboye bikemuke.

Perezida Denis Sassou-Nguesso yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24 mu mpera z’icyumweru gishize i Addis Ababa muri Ethiopia ubwo habaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ni ikiganiro cyagarutse ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’uburyo umuti wabyo uzaboneka, aho Denis Sassou-Nguesso yavuze ko umuti ugomba kuva muri uyu Mugabane.

Avuga ko ubunararibonye bw’Umugabane wa Afurika buzawufasha kwishakira umuti iki kibazo kimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko hari inzira zatangijwe kandi zikiri gukora, nk’Ibiganiro by’i Luanda n’ibyo muri Nairobi, aho Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugira uruhare mu gushakira umuti ibi bibazo.

Ati “Ndizera ko Perezida wa Angola azagira ibyo ageraho kimwe n’abandi Bayobozi bo muri Afurika.”

Denis Sassou-Nguesso avuga ko kandi bibaye ngombwa na we yagira uruhare mu buhuza, kuko asanzwe afitanye umubano mwiza hagati ye n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na DRC.

Ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu bihe byatambutse, yaba ari Perezida Tshisekedi, ndetse na Perezida Paul Kagame, twabiganiriyeho inshuro nyinshi.”

Denis Sassou-Nguesso avuga ko kandi Abakuru b’Ibihugu byombi [Perezida Kagame na Tshisekedi] bagomba kuzahura kugira ngo hashakwe umuti w’iki kibazo.

Ati “Ndakeka ko tuzashyiraho uburyo bwafasha kugira ngo bahure, ntabwo mbona ukuntu twakemura ikibazo, hatabayeho guhura kw’abayobozi babiri, ariko hazashyirwaho uburyo kugira ngo bahure.”

Umunyamakuru yamubajije ku bihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora isabira u Rwanda, irushinja ko ruri inyuma y’ibibazo, byumwihariko ibisabwa Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, amubaza niba hari icyo byatanga.

Denis Sassou-Nguesso yasubije agira ati “Yego turi mu bihe by’amakimbirane, buri ruhande rugerageza gukurura rwishyira ariko kuri twe, icy’ingenzi, ni uko igihe ibiganiro bizaba byubuwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi […] rwose ibihano ntabwo bikemura ikibazo, twebwe ikituraje inshinga, ni igisubizo kiboneye cy’ibibazo.”

Umunyamakuru yakomeje amubwira ko inzira z’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zisa n’izananiwe, ariko Denis Sassou-Nguesso avuga ko we agifite icyizere ko uyu Mugabane uzakemura iki kibazo.

Ati “Abanyafurika bahorana iteka uburyo bwo kwikemurira ibibazo byabo, sintekereza ko hari ikindi gikenewe cyane cyane atari uburyo bw’Abanyafurika, ntabwo dusubiza inyuma ubundi bufasha bw’abafatanyabikorwa n’inshuti ku Isi, ariko ku isonga hagomba kuza Afurika.”

Yatanze ingero z’ibibazo bya bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byagiye byinjirwamo n’amahanga, nka Libya; byagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika byumwihariko muri iki Gihugu, ku buryo umuti w’ibibazo byose byo kuri uyu Mugabane ukwiye kuwuvamo ubwawo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Next Post

Heated exchange in Munich! The EU is groggy! What about Africa?

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Heated exchange in Munich! The EU is groggy! What about Africa?

Heated exchange in Munich! The EU is groggy! What about Africa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.