Umutwe wa M23 werekanye abandi basirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba, basobanura uko bajyanywe mu mirwano, banasaba Leta y’Igihugu cyabo kuganira na M23, kugira ngo ibarekure.
Aba basirikare berekanywe na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko uyu mutwe ubafatiye ku rugamba bafashamo igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi n’uyu mutwe.
Muri uku kuberekana, aba basirikare bavuze imyirondoro yabo, n’aho binjiriye mu gisirikare, ndetse n’uburyo bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Adjudant Chef Ndikumasabo Therence, akomoka i Mwaro, akaba asanzwe ari muri Brigade ya 410 muri Diviziyo ya 4. Yavuze ko ari umugabo wubatse ufite abana batatu.
Harimo kandi Adjudant Chef Nkurunziza, winjiriye igisirikare i Bururi mu 1996, akaba yakoraga muri Etat Major ya diviziyo ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.
Undi ni Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001, akaba yayoborwaga na Lt Col Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.
Hari na Premier Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore, hari kandi Premier classe Ndikumana Merence wo muri diviziyo ya 410, na Premier Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.
Adjudant Chef Nkurunziza yavuze ko bavanywe i Burundi, bakajyanwa muri Congo, babanje guhabwa impuzankano ya FARDC ndetse n’ibikoresho, ubundi burira indege yabagejeje i Goma.
Bakigezwa i Goma, bahise bafata amakamyo, aberecyeza ahitwa Mushaki, ati “hanyuma duhita tujya ku mapozisiyo ku dusozi dutandukanye kugira ngo turwane n’Abanyarwanda.”
Avuga ko mbere yo kujyanwa ku rugamba, babanje guhurizwa hamwe n’abandi basirikare bagiye bava ahantu hatandukanye, bari hagati y’abasirikare 600 na 700, bayobowe na Lt Col Singirankabo.
Abajijwe icyo basaba, yagize ati “Twebwe icyo dusaba ni uko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugira ngo badusabire baturekure dusubire mu Burundi.”
Ku bijyanye no kuba Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yarahakanye ko nta mfungwa z’intambara z’abasirikare b’u Burundi, bafashwe na M23, Adjudant Chef Nkurunziza yasabye uyu mutwe kutabiha agaciro.
Ati “Ahubwo tukayisaba ko igihe Leta y’u Burundi yasaba M23 kuturekura kugira ngo dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi yabyoroshya ikaturekura kuko tuzi ko isanzwe yubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twagize hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko turiho.”
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko uyu mutwe witeguye kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi ku bijyanye n’izi mfungwa z’intambara, ukaba wabasubiza Igihugu cyabo.
RADIOTV10