Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye ku gukorana n’iri Huriro, binyuranyije n’amahame aherutse gushyirwaho umukono n’ubutegetsi bwa Congo n’iri Huriro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri DRC, rwatangaje umwanzuro ku rubanza rwaburanishijemo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, rumuhamya ibyaha yaregwaga, rumukatira igihano cy’urupfu.
Ibyaha byahamijwe Kabila, birimo kugambanira Igihugu n’ibyaha by’intambara, bishingiye ku kuba ubutegetsi bwa Congo bumushinja gufasha Ihuriro AFC/M23.
Nyuma y’iki cyemezo, Betrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, yamaganye ibi byakozwe n’Ubucamanza bwa gisirikare bwa DRC, avuga ko binyuranyije n’amahame impande zombi ziherutse gusinya.
Yagize ati “Gukatira igihano cy’urupfu Perezida Joseph Kabila habayeho kwitwaza isano afitanye na AFC/M23, ni ukurenga ku mahame yasinywe, nk’uko n’ubundi hakomeje kubaho ibitero by’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ko kuba AFC/M23 ikorana na Joseph Kabila, hatabayeho kwibeshya, kuko ari umunyapolitiki ufite ubunararibonye wagira uruhare mu guhagarika ibibazo uruhuri byatewe n’ubutegetsi buriho muri Congo.
Igihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila kiri kwamaganirwa kure
Abanyapolitiki basanzwe bari hafi ya Joseph Kabila ndetse n’Ishyaka rye FCC (Front Commun pour le Congo) baramagana iki gihano cy’urupfu cyakatiwe uyu wabaye Perezida wa DRC.
Kikaya Bin Karubi wahoze ari Umujyanama wa Kabila mu bya Dipolomasi, ari mu bamaganye iki gihano cyakatiwe uyu munyapolitiki w’umunyacyubahiro.
Yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, gishingiye ku bintu “bidafite ibimenyetsi” ndetse ko n’urubanza rwabayeho “runyuranyije n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko kuba iki cyemezo cyarashingiye ku kuba Kabila yaragiriye ingendo i Goma n’i Bukavu, ahasanzwe haba Abanyekongo babarirwa mu mamiliyoni, bidakwiye gufatwa nk’ishingiro ry’ibyaha yahamijwe.
Yavuze kandi ko bibabaje kuba Ubucamanza bwa Congo bufata icyemezo nka kiriya, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23, akavuga ko ibi byose ari ukugaragaza ubushobozi bucye bw’ubuyobozi budashishoza.
Ati “Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange uvuga ko bishingiye ku kuba umwita ko ari umukuru wa AFC/M23. Nyamara bikozwe mu gihe hari kuba ibiganiro by’imishyikirano n’iyo AFC/M23 i Doha. Isi iri kutureba. Ahazaza hacu ni twe hareba.”
Mu itangazo kandi ryashyizwe hanze n’Ishyaka FCC rya Kabila, uyu mutwe wa Politiki, wavuze ko kiriya cyemezo ntawabura kucyita “umukino w’urwenya” kandi ko binashimangira ko ubutegetsi buriho muri kiriya Gihugu “bwarokamwe no gutangaza iby’ubwicanyi.”
Riti “Kuva mu myaka ine ishize, FCC ntiyahwemye kwamagana kandi ishingiye ku bimenyetso ubutegetsi bw’igitugu bwakomeje kugira ubutabera igikoresho mu kubangamira abanyapolitiki.”
Iri shyaka rya FCC rivuga ko kiriya gihano cyakatiwe Joseph Kabila byaranyuze mu nzira zidakurikije amategeko, bishimangira ko ubutegetsi buriho butagendera ku mategeko, bunakandamiza abaturage babwo.
RADIOTV10