Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Icyo imibare igaragaza ku igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki mu Rwanda n’ikibyihishe inyuma

radiotv10by radiotv10
25/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Icyo imibare igaragaza ku igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki mu Rwanda n’ikibyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushakashatsi ku bworozi bw’inzuki mu Rwanda, bugaragaza ko umusaruro w’ubuki wagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 60% kuko wavuye kuri toni 6 000 ukagera kuri toni 2 000 ku mwaka, mu gihe ukenerwa mu Rwanda ari toni 17 000.

Tariki 20 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga w’inzuki, aho kuri iyi nshuro wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti “Bee Engaged with Youth”, yateguwe hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwinjira mu bworozi bw’inzuki no gushaka umuti w’ibibazo zikomeje guhura nabyo.

Jean de Dieu Kwizera, washinze kompanyi y’ubworozi bw’inzuki ya Beegulf Ltd, avuga ko yafashe icyemezo cyo kwimura ibikorwa bye, abikura mu Karere ka Gisagara aho yari afite imizinga igezweho 50 n’indi ya cyera 30, kubera itemwa ry’ibiti, abyimurira mu Karere ka Gasabo.

Nk’uko bitangazwa n’Urugaga rw’aborozi b’inzuki mu Rwanda, umusaruro w’ubuki waragabanutse, uva kuri toni 6 000 ugera kuri toni 2 000 ku mwaka, mu gihe mu Gihugu hose hakenerwa toni 17 000.

Nanone kandi ubushakashatsi bwiswe “Agroecology in Rwanda: Status, Opportunities, and Challenges,” bwakozwe mu Turere tunyuranye, bwagaragaje igabanuka rikabije ry’umusaruro w’ubuki. Hari kamwe mu duce twakorewemo ubu bushakashatsi ho habayeho igabanuka rya 90%.

Kwizera agaruka ku gikomeje gutera iri gabanuka rikabije ry’ubuki, yagize ati “Gutema amashyamba ndetse n’imiti iterwa ibihingwa, ni bimwe mu bikomeje kugabanya kororoka kw’inzuki.”

Agaruka ku mbogamizi yahuye na zo zatumye yimura ibikorwa bye akabikura i Gisagara, yavuze ko ubusanzwe umusaruro w’umuzinga wa kijyambere, ari ibilo 30 by’ubuki, mu gihe umutiba wa gakondo utanga umusaruro w’ibilo 15.

Yavuze ko hakenewe ko haterwa ibiti byinshi bishobora guhovwamo n’inzuki, kandi “ubuhinzi bugakorwa mu buryo budahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima, kandi abantu bakarushaho gukoresha ifumbire y’imborero aho gukoresha imiti ya kizungu.”

Ibikorwa by’ubuhinzi bidahungabanya ibidukikije, nk’ubw’umwimerere ndetse no gutera amashyamba, ni bimwe mu bishobora gutuma inzuki ziyongera.

Ihuriro Mpuzamahanga rya IUCN (International Union for Conservation of Nature) risanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu bikorwa byo gutera ibiti, ritangaza ko hari gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 25 bishobora gukurura inzuki, bizaterwa kuri hegitari 200 mu Ntara y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 6 =

Previous Post

Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye kubona umuyobozi wabo mushya

Next Post

Polisi yahinduye bitunguranye ibyari byatangajwe mu itangazo rireba abatega moto ryavugishije bamwe

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse cyongeye kugarukwaho imbere ya Perezida

Polisi yahinduye bitunguranye ibyari byatangajwe mu itangazo rireba abatega moto ryavugishije bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.