Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko hari abantu barenga 70 bari bamaze gushora mu bucuruzi bwabo arenga miliyoni 10Frw.
Aba banyamahanga batatangajwe Ibihugu bakomokamo, batawe muri yombi nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumenye amakuru y’abantu bari gushishikariza abandi gushora amafaranga muri ubu bucuruzi, bizezwa ibitangaza by’inyungu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeye ko aba banyamahanga batawe muri yombi. Yagize ati
“Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa Binance bakoresha USDT.”
Nubwo iperereza rikomeje gukorwa kuri aba bagabo b’abanyamahanga, iry’ibanze ryagaragaje ko ubu bucuruzi butemewe bw’amafaranga bakoraga, bwari bumaze gushorwamo miliyoni 10 Frw n’abantu 71.
Dr Murangira avuga ko ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rumaze kumenya amakuru y’ubu bucuruzi butemewe bw’amafaranga aho bashishikarizaga abantu gushoramo amafaranga yabo bizezwa inyungu y’umurengera, rwahise rutangira kubikurikirana.
Yagize ati “Twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”
Aba banyamahanga batatu kandi bakimenya ko batangiye gukorwaho iperereza, bahise bahagarika ikoranabuhanga ryabo bakoreshaga muri ubu buriganya, ari na bwo batangiraga gushaka uburyo batoroka, ariko baza gufatwa bataragera ku mugambi wabo.
Gusa nyuma yuko bafashwe, aba bagabo bemera icyaha, ndetse bakaba bizeza ko bazasubiza abantu amafaranga yabo bari bashoye muri ubu bucuruzi butemewe.
Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kujya bashishoza mu gihe hari abantu babasaba gushora amafaranga babizeza inyungu, akabasaba ko igihe babonye ibintu nk’ibi bitizewe ko bajya bagana inzego bazibimenyesha.
RADIOTV10