Inama yari iteraniye mu Rwanda yahuzaga Abepisikopi Gatulika b’u Rwanda n’ab’u Burundi bari mu Ihuriro ACOREB, yagararijwemo ko bababazwa no kuba Ibihugu byombi bitabanye neza kandi ibivandimwe kuva cyera, banasaba u Burundi gufungura Imipaka, kugira ngo Abanyarwanda n’Abarundi bongere bagendererane kivandimwe.
Iyi nama yatangiye tariki 30 Werurwe, yahumuje kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Mata 2025, aho Abepisikopi bayitabiriye bagaragaje ko bababajwe no kuba imipaka ihuza ibi Bihugu byombi, imaze igihe ifunze.
Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama, rivuga ko aba Bepisikopi, bishimira ko hari ibiganiro byatangiye gukorwa hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka.”
Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, akaba na Visi Perezida w’iri Huriro ACOREB, yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, bityo ko hakwiye gukorwa ibishoboka kugira ngo imipaka yongere ifungurwe, bityo aba baturanyi bongere bagendererane nk’uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana.”
Agaragaza ubuvandimwe bw’abenegihugu b’ibi Bihugu byombi, yagize ati “Abanyarwanda n’Abarundi ururimi tuvuga ruraduhuza. Mu mvugo nziza y’abakurambere bacu, baravugaga ngo nta Munyarwanda udafite Umurundi, bitugaragariza ubumwe n’ubuvandimwe dufitanye. By’umwihariko nk’Abakirisitu, Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora.”
Arikiyepiskopi wa Gitega akaba na Perezida wa ACOREB, Musenyeri Bonaventure Nahimana, yavuze ko iyi nama yakozwe n’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi, ari ugutanbga urugero rwiza rw’ubuvandimwe busanzwe hagati y’ibi Bihugu byombi.
Yagize ati “Icyo dukomeza gushyigikira ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na cyera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntangiriro u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho tuboneye ubwigenge hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Kugera mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ‘Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikaba ihura kabiri kabiri mu mwaka.”
Uyu Perezida w’Ihuriro ACOREB, yasabye abayobozi b’u Burundi n’u Rwanda gykora ibishoboka binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo imipaka ifungure.



RADIOTV10