Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi

radiotv10by radiotv10
07/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyo M23 ivuga ku ibura ry’amashanyarazi i Goma ryakangaranyije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uvugwaho kuba wagose Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko ntaho uhuriye n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi muri uyu mujyi.

Umuriro w’amashanyarazi mu gice kimwe cy’umujyi wa Goma, ryagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, aho bivugwa ko ryatewe n’iyangirika ry’ibikorwa remezo bijyana umuriro muri uyu mujyi ryatewe n’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR.

Iri bura ry’umuriro w’amashanyarazi kandi ryabayeho nyuma y’iminsi bivugwa ko umutwe wa M23 wagose uyu mujyi wa Goma ukiri mu biganza bya FARDC.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iri bura ry’amashanyarazi ntaho rihuriye n’uyu mutwe.

Yagize ati “M23 iramenyesha abantu bose ko nta ruhare yagize mu ibura ry’amashanyarazi mu mujyi wa Goma n’ibice biwukikije.”

Muri ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, akomeza avuga ko abatuye mu bice biri kugenzurwa na M23, bakomeje ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, agasaba Perezida Felix Tshisekedi guhagarika iyi mirwano ikomeje guhitana ubuzima bw’Abanyekongo.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma, bari bakomeje kuvuga ko umutwe wa M23 ari wo wakupye uyu muriro w’amashanyarazi.

Ni mu gihe bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi iyi mirwano, bavuga ko gukupa amashanyarazi mu mujyi wa Goma, byakozwe n’uruhande rwa FARDC, kugira ngo rubone uko rusuka ibisaru muri uyu mujyi rwirukana M23, ndetse no kugira ngo rubyegeke kuri uyu mutwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, uyu mutwe wa M23 kandi watangaje ko wamaze kwamurura abarwana ku ruhande rwa FARDC mu bice uyu mutwe wari warashyikirije ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Uyu mutwe utangaza ko muri iyi mirwano uhanganyemo na FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, abacancuro ndetse n’abasirikare b’u Burundi, wabirukanye muri ibyo bice, mu rwego rwo kwirwanaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + five =

Previous Post

Abasore babiri bavukana bakekwaho kwica umubyeyi wabo barabyiyemerera

Next Post

Sitting Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi yamenye ayo azahura

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sitting Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi yamenye ayo azahura

Sitting Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi yamenye ayo azahura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.