Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yizeje ko agiye guhabwa ubufasha bwatuma akora neza siporo kandi akarushaho gukuza impano ye.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’uyu mwana witwa Nizeyimana Theonetse wiga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.
Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, wasangije abantu aya mashusho, yavuze ko nubwo umuntu yagira ubumuga ariko aba ashoboye, ati “Uyu mwana yatanze ibye byose n’umutima we ku byo akunda. Mureke dusakaze aya mashusho ku Isi hose, hari ikigiye kumukorerwa.”
Ni amashusho yakoze benshi ku mutima, kubera uburyo uyu mwana agaragaza ishyaka mu guconga ruhago nubwo afite ubumuga, kuko hari aho ajya gutera umupira akabanza gushyira hasi akagura kamugaye, anagaragaza impano yihariye.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire asubiza ubu butumwa, yavuze ko bamenye amakuru y’uyu mwana wiga muri GS Kiramuruzi “ukunda siporo kandi uyikorana ishyaka n’ubwitange.”
Yakomeje agira ati “Turi gufatanya na Amputee Rwanda (Ubuyobozi bwa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga) ndetse n’Akarere ka Gatsibo kumuha ubufasha bwatuma abasha gukora siporo neza kurushaho agakuza n’impano imurimo.”
Ubuyobozi bwa Rwanda Amputee Football Amateur, na bwo bwatangaje ko hari ikigiye gukorerwa uyu mwana kugira ngo abashe gukina neza umupira w’amaguru yagaragaje ko akunze.
Ubuyobozi bwa Rwanda Amputee Football Amateur na bwo mu butumwa bwabwo, bwagize buti “Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa Gatanu RAFA izasura umunyempano Nizeyimana Theonetse wagaragaje impano idasanzwe mu guconga ruhago kugira ngo harebwe uburyo burambye bwamufasha mu gukora siporo.”
Mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, hagiye hagaragara impano zikomeye, ndetse Ikipe y’Igihugu yari yitabiriye Igikombe cya Afurika cy’Abafite ubumuga (African Para Games) muri 2023 mu mupira w’amaguru cyari cyabereye muri Ghana, yegukanye umwanya wa gatanu.

RADIOTV10






