Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
29/10/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yizeje ko agiye guhabwa ubufasha bwatuma akora neza siporo kandi akarushaho gukuza impano ye.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’uyu mwana witwa Nizeyimana Theonetse wiga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, wasangije abantu aya mashusho, yavuze ko nubwo umuntu yagira ubumuga ariko aba ashoboye, ati “Uyu mwana yatanze ibye byose n’umutima we ku byo akunda. Mureke dusakaze aya mashusho ku Isi hose, hari ikigiye kumukorerwa.”

Ni amashusho yakoze benshi ku mutima, kubera uburyo uyu mwana agaragaza ishyaka mu guconga ruhago nubwo afite ubumuga, kuko hari aho ajya gutera umupira akabanza gushyira hasi akagura kamugaye, anagaragaza impano yihariye.

Nizeyimana Theonetse yagaragaje impano mu guconga ruhago

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire asubiza ubu butumwa, yavuze ko bamenye amakuru y’uyu mwana wiga muri GS Kiramuruzi “ukunda siporo kandi uyikorana ishyaka n’ubwitange.”

Yakomeje agira ati “Turi gufatanya na Amputee Rwanda (Ubuyobozi bwa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga) ndetse n’Akarere ka Gatsibo kumuha ubufasha bwatuma abasha gukora siporo neza kurushaho agakuza n’impano imurimo.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Amputee Football Amateur, na bwo bwatangaje ko hari ikigiye gukorerwa uyu mwana kugira ngo abashe gukina neza umupira w’amaguru yagaragaje ko akunze.

Ubuyobozi bwa Rwanda Amputee Football Amateur na bwo mu butumwa bwabwo, bwagize buti “Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa Gatanu RAFA izasura umunyempano Nizeyimana Theonetse wagaragaje impano idasanzwe mu guconga ruhago kugira ngo harebwe uburyo burambye bwamufasha mu gukora siporo.”

Mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda, hagiye hagaragara impano zikomeye, ndetse Ikipe y’Igihugu yari yitabiriye Igikombe cya Afurika cy’Abafite ubumuga (African Para Games) muri 2023 mu mupira w’amaguru cyari cyabereye muri Ghana, yegukanye umwanya wa gatanu.

Minisitiri Nelly Mukazayire yizeje ko uyu mwana agiye gufashwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − one =

Previous Post

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

IZIHERUKA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima
MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.