Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga bashaka gususurutsa abantu, Polisi y’u Rwanda yavuze ko bidakwiye kandi ko uwabikoze agomba kubihanirwa.
Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ashyize aya mashusho kuri X, abaza Polisi y’u Rwanda niba ibi bikwiye.
Ni amashusho yerekana umuntu w’igitsinagabo ajya mu muhanda rwagati ibinyabiziga biri gutambuka, akicaramo ubundi akaryamamo, aho uyu aba akenyeye mu mutwe umwambaro wo mu ibara ry’ibendera ry’u Rwanda.
Ukoresha Konti yitwa Gapopori (Iratsinze) kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Mwaramutse neza Polisi y’u Rwanda. Ese iyi myitwarire nk’iyi mu muhanda iremewe?”
Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko bidakwiye, kandi ko hari icyo igiye gukora kugira ngo uwakoze ibi abihanirwe hagendewe ku mategeko.
Polisi yasubije igira iti “Ibi bibangamiye ituze ry’abakoresha umuhanda, kandi birashyira mu byago ubikora n’abandi bakoresha umuhanda. Agomba kubihanirwa.”
Aya mashusho bigaragara ko ari amwe mu yashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ababa bagamije gususurutsa abantu, dore ko amajwi yumvikanamo, haba harimo ijwi rigezweho rigira riti ‘atasa’.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yaba mu Rwanda no mu bindi Bihugu binyuranye muri iyi minsi, hakomeje kugaragara udukino nk’utu bita ‘prank’, aho bamwe bakora ibintu biba bigaragara ko bidasanzwe mu rwego rwo gushimisha abantu babibona.
Mu Mujyi wa Kigali, hari uwakunze kugaragara ari mu muhanda mu ruhame, ajyenda arya ibiryo, bamwe mu bo bahuye bakamurangarira kuko baba bamubonyeho ibitamenyerewe, mu gihe we aba abikora ntawe yitayeho.
Ukora nk’ibi umaze kwamamara, ni Umunyarwenya Jose Angel Napi Ondo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Napi Official ukomoka muri Guinée Equatoriale, ukunze kugaragara mu mashusho yigize umurwayi wo mu mutwe, aho agendagenda ahantu hanyuranye mu ruhame yambaye imyenda yacikaguritse, rimwe na rimwe agasa nk’usagarira abantu, ariko nyuma akaza kubereka ko yari Prank.
Uyu munyarwenya wanasusurukije abantu mu Rwanda mu bitaramo bizwi nka Gen Z Comedy muri Gicurasi uyu mwaka, akunze kugaragara mu bice binyuranye ku Isi, nk’i Burayi ndetse no mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
RADIOTV10