Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burahumuriza Abanyarwanda, bukabasaba kudakangwa n’ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC ko bifuza gutera u Rwanda, bukavuga ko RDF iri maso kandi ko idapfa gukangwa n’ibyo ari byo byose kuko yanyuze mu bikomeye birenze amagambo y’umunwa.

Ni nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko ashaka gutera u Rwanda.

Yongeye kubivugira mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, aho yavuze ko naramuka yongeye gutorwa, azasaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ubundi agatera u Rwanda, kandi ko atazirirwa ava mu Gihugu cye, ahubwo ko azarasa Kigali yibereye i Goma.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyagarukaga mutekano w’u Rwanda, yavuze ko imvugo nk’izi zidakwiye kugira uwo zikura umutima, kuko RDF ihagaze bwuma kandi ntawapfa kuyimeneramo ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti ‘nibasinzire batekane’.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bukomeje gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ugihirahira kongera guhungabanya umutekamo w’Abanyarwanda.

Lt Col Simon Kabera wagarutse no ku mvugo zibiba urwango z’abayobozi bo muri Congo ndetse n’ibyifuzo bya FDLR, yavuze ko intego zabo zidashobora kugerwaho kuko zigamije ikibi, bityo ko ibyo batangaza bidakwiye kugira uwo bihagarika umutima.

Ati “Nta gahunda bafite ifatika uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa. Umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba, twe dufite intego yo kurinda umutekano w’abaturage.”

Yongeye ati “Amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na cyera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.”

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kwizeza Abanyarwanda umutekano usesuye, avuga ko inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kandi ku bamubwira ko ibyatangajwe na Tshisekedi atari akomeje ahubwo ko yari agamije kureshya Abanyekongo ngo bongerere bamugirire icyizere, avuga ko kuri we atari ko abibona.

Yagize ati “Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Perezida Kagame kandi na we yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi, ku buryo rutapfa gukangwa n’imvugo nka ziriya. Ati “[…] icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + eighteen =

Previous Post

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Next Post

Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

by radiotv10
26/11/2025
0

Abantu 22 bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biganjemo abari abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, batahutse mu...

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

by radiotv10
26/11/2025
0

Ku gasozi kitwa Burito ko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa urugomo rukomeje kwiyongera, ku buryo nta...

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

by radiotv10
26/11/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho kwica umwana we...

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Itsinda ry’abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba, bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko...

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wabaga mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yapfuye amanitse mu mugozi iwabo...

IZIHERUKA

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye
MU RWANDA

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

by radiotv10
26/11/2025
0

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

26/11/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

26/11/2025
Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Umubyeyi arakekwaho kwica umwana yibyariye nyuma yo kumutamaza ku bujura yashinjwaga we abivuga ukundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.