Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America n’inzego zirimo FBI

radiotv10by radiotv10
11/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America  n’inzego zirimo FBI
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid afatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku bufatanye bw’inzego zirimo urushinzwe Iperereza FBI, Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda RIB, ruravuga ko na rwo rwamenyeye aya makuru mu itangazo ryatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri America.

Amakuru y’ifatwa rya Prince Kid yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize, aho Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, ICE rushyiriye hanze itangazo rivuga ko uyu Dieudonné Ishimwe yafashwe tariki 03 Werurwe 2025.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ICE, uru rwego rwavuze ko yafashwe nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aho uru rwego rwabuze ko uyu mugabo w’imyaka 38 yari yahunze ubutabera kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.

Ni ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda muri 2023, bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thirry yabajijwe n’abanyamakuru ku ifatwa rya Prince Kid, avuga ko uru rwego rutarashyikirizwa itangazo ryo mu buryo bw’inzego.

Yagize ati “Ubutumwa dutanga nta ‘official Communication [Itangazo] twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk’uko namwe mwabisomye. Ngira ngo ‘official Communication’ niboneka, muzabimenya, muzabimenyeshwa.”

Dieudonné Ishimwe yafatiwe muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth, aho ICE yatangaje ko yabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’ifatwa rya Prince Kid, hazakurikiraho inzira zinyuze mu butabera, zigamije kumwoherereza Igihugu cye cy’u Rwanda, kugira ngo azaharangirize igihano yakatiwe.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwaburanishije Urubanza rw’Ubujurire, rwahamije Prince Kid icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni ibyaha yakoze [yarabihamijwe] ubwo yari akiyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze guhagarikwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − two =

Previous Post

Umutunganyamiziki uzwi mu Rwanda yagiye kungurana ibitekerezo n’abarimo abavuye i Burayi

Next Post

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Related Posts

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

by radiotv10
19/07/2025
0

Abakoze ubwarimu bw’igihe gito mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke basigariraho abarimu bagiye mu biruhuko byo kubyara,...

The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

by radiotv10
19/07/2025
0

We’ve all heard it growing up: “Work hard and you’ll succeed.” We always saw it on school posters, graduation speeches,...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n’uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Amakuru avugwa ku rugamba hagati ya M23 na FARDC n'uruhande rukomeje kugaragaza imbaraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.