Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege RwandAir yatangaje ko yabonye izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800, ikizeza abagenzi ko ihindagurika ry’ingendo zayo zabayeho mu bihe bitambutse rigiye gukemuka.
Izi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800, imwe yari yaramaze kugera mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi, ndetse yatangiye ibikorwa by’ingendo, mu gihe indi yahasesekaye mu ijoro ryo hirya y’ejo.
RwandAir itangaza ko izi ndege ebyiri zombi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 174 zizatangirira ku ngendo ngufi n’izo mu bice bitari ibya kure.
Iyi sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege kandi itangaza ko hateganyijwe indi ndege ya gatatu mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka.
Naho izi ebyiri, imwe ifitemo n’imyanya 12 y’icyubahiro izwi nka Business Class seat, n’indi 162 isanzwe (Economy Class seats).
RwandAir kandi irateganya kwakira indi ndege nini izwi nka Airbus A330-200, izayifasha kwagura ingendo ndende mu byerecyezo bihuza Afurika n’ibindi bice by’Isi.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yagize ati “RwandAir yishimiye gukemura imbogamizi zabaye mu ngengabihe y’ingendo zacu mu byumweru bitambutse, kandi tunakira indege zacu mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Turisegura ku bakiliya bacu bose bagizweho ingaruka n’ihinduka rya gahunda z’ingendo zabo, kandi tubashimira ukwihangana bagize ubwo twariho tubishakira umuti.”
yavuze ko kuba izi ndege zaje, bigiye gufasha iyi Sosiyete ya RwandAir kuzamura icyizere isanzwe ifitiwe kandi bikanayifasha gukorera kuri gahunda ingendo zayo, no gukomeza gutanga serivisi zinoze.
Mbere yuko izi ndege ibyiri za Boeing ziza, RwandAir yari isanganwe indege 14 zirimo izo mu bwoko bwa Boeing, Airbus ndetse na Bombardier, bivuze ko ubu umubare wazo wageze ku ndege 16.
Iyi sosiyete kandi ifite intego yo kugira indege 21 no kongera umubare w’abagenzi itwara ukarenga miliyoni 2,1 mu mwaka wa 2029 uvuye kuri miliyoni imwe wabarwaga muri 2023.



RADIOTV10