Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RwandAir yizeza abagenzi nyuma yo kubona izindi ndege ebyiri za Boeing 737-800

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Icyo RwandAir yizeza abagenzi nyuma yo kubona izindi ndege ebyiri za Boeing 737-800
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege RwandAir yatangaje ko yabonye izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800, ikizeza abagenzi ko ihindagurika ry’ingendo zayo zabayeho mu bihe bitambutse rigiye gukemuka.

Izi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800, imwe yari yaramaze kugera mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi, ndetse yatangiye ibikorwa by’ingendo, mu gihe indi yahasesekaye mu ijoro ryo hirya y’ejo.

RwandAir itangaza ko izi ndege ebyiri zombi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 174 zizatangirira ku ngendo ngufi n’izo mu bice bitari ibya kure.

Iyi sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege kandi itangaza ko hateganyijwe indi ndege ya gatatu mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka.

Naho izi ebyiri, imwe ifitemo n’imyanya 12 y’icyubahiro izwi nka Business Class seat, n’indi 162 isanzwe (Economy Class seats).

RwandAir kandi irateganya kwakira indi ndege nini izwi nka Airbus A330-200, izayifasha kwagura ingendo ndende mu byerecyezo bihuza Afurika n’ibindi bice by’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yagize ati “RwandAir yishimiye gukemura imbogamizi zabaye mu ngengabihe y’ingendo zacu mu byumweru bitambutse, kandi tunakira indege zacu mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Turisegura ku bakiliya bacu bose bagizweho ingaruka n’ihinduka rya gahunda z’ingendo zabo, kandi tubashimira ukwihangana bagize ubwo twariho tubishakira umuti.”

yavuze ko kuba izi ndege zaje, bigiye gufasha iyi Sosiyete ya RwandAir kuzamura icyizere isanzwe ifitiwe kandi bikanayifasha gukorera kuri gahunda ingendo zayo, no gukomeza gutanga serivisi zinoze.

Mbere yuko izi ndege ibyiri za Boeing ziza, RwandAir yari isanganwe indege 14 zirimo izo mu bwoko bwa Boeing, Airbus ndetse na Bombardier, bivuze ko ubu umubare wazo wageze ku ndege 16.

Iyi sosiyete kandi ifite intego yo kugira indege 21 no kongera umubare w’abagenzi itwara ukarenga miliyoni 2,1 mu mwaka wa 2029 uvuye kuri miliyoni imwe wabarwaga muri 2023.

RwandAir yakiriye indege ebyiri

Zifite imyanya 12 Business Class
Ndetse Economy Class

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bazasubira ku mashuri yatangajwe

Next Post

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.