Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Akarere ka Afurika yo Hagati, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yifuza ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wongera kuba ntamakemwa.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, muri iyi nama ya 21 yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaga ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).
Iyi yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo uwa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra n’uwa Chad, Lt Gen Mahamat Idriss Déby Itno, uwaSão Toméan, Carlos Vila Nova mu gihe Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Iyi nama iteranye mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi cyazamuwe n’ibirego impande zombi zishinjanya nko kuba DRC ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo ifasha FDLR.
Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yavuze ko ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu byombi, we ubwe yabifatiye umwanya akabikurikira, ariko ko hari ubushake bwo kuba byakemuka.
Yagize ati “Hanyuma ku mwuka uri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyanjye n’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, ni umwuka nakurikiranye ku giti cyanjye kandi ndifuza ko ibintu bisubira mu buryo, mfitiye ubushake ndetse twese tukaba tubyifuza.”
Atangaje ibi nyuma y’iminsi micye intumwa zigize Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyiriweho gusuzuma imiterere y’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, ziteranye ku nshuro ya mbere mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize tariki 21 Nyakanga 2022.
Iyi nama yari irimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’imande zombi, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na Christophe Lutundula wa DRC, yanzuye ko Ibihugu byombi byongera kubana neza nkuko byahoze.
Aba badipolomate banzuye ko “Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga zose mu kuzana amahoro ubundi ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza ndetse n’imicungire inoze y’imipaka.”
Iyi komisiyo yashyizweho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, na yo yafatiwemo imyanzuro irebana no kurandura umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Kuva iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yaba, ibikorwa byasaga nk’ibyenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC, byagiye bigabanuka birimo kuba bamwe mu bategetsi muri Congo baravugaga imvugo ziremereye zigaragaza urwango bafite u Rwanda.
RADIOTV10